Perezida wa Namibia yapfuye ku myaka 82

Perezida wa Namibia yapfuye ku myaka 82

Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri yatangiye kuvurwa mu kwezi gushize, mu Bitaro bya Pohamba biherereye i Windhoek mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu. 

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Namibia rishimangira ko Perezida w’Inzibacyuho yabaye Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida. 

Perezida Geingob yashizemo umwuka ahagana saa sita n’iminota ine mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, akaba yari arwajwe n’umugore we ndetse n’abana bamuhoraga iruhande. 

Itsinda ry’abaganga bamwitagaho ryashimiwe kuba ryarakoze ibishoboka byose ngo yoroherwe ariko bikaba byarangiye ashizemo umwuka. 

Dr. Nangolo Mbumba wahise amusimbura mu nzibacyuho, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, abaturage ba Namibia bose ndetse n’Igihugu muri rusange kibuze umuntu w’ingenzi. 

Yagize ati: “Igihugu cya Mamibia kibuze umukozi wihariye w’abaturage, uwaharaniye ubwigenge, uwayoboye ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga akaba m’Inkingi ya Mwamba y’Igihugu.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kudacikamo igikuba mu gihe Guverinoma irimo gukora ibishoboka buose ngo ibisabwa byose bitegurwe abone gushyigurwa no guherekezwa mu cyubahiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15