Perezida wa Namibia yapfuye ku myaka 82

Perezida wa Namibia yapfuye ku myaka 82

Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri yatangiye kuvurwa mu kwezi gushize, mu Bitaro bya Pohamba biherereye i Windhoek mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu. 

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Namibia rishimangira ko Perezida w’Inzibacyuho yabaye Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida. 

Perezida Geingob yashizemo umwuka ahagana saa sita n’iminota ine mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, akaba yari arwajwe n’umugore we ndetse n’abana bamuhoraga iruhande. 

Itsinda ry’abaganga bamwitagaho ryashimiwe kuba ryarakoze ibishoboka byose ngo yoroherwe ariko bikaba byarangiye ashizemo umwuka. 

Dr. Nangolo Mbumba wahise amusimbura mu nzibacyuho, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, abaturage ba Namibia bose ndetse n’Igihugu muri rusange kibuze umuntu w’ingenzi. 

Yagize ati: “Igihugu cya Mamibia kibuze umukozi wihariye w’abaturage, uwaharaniye ubwigenge, uwayoboye ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga akaba m’Inkingi ya Mwamba y’Igihugu.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kudacikamo igikuba mu gihe Guverinoma irimo gukora ibishoboka buose ngo ibisabwa byose bitegurwe abone gushyigurwa no guherekezwa mu cyubahiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48