Perezida wa Iran ari mu bakomerekejwe n’ibitero bya Isiraheli

Perezida wa Iran ari mu bakomerekejwe n’ibitero bya Isiraheli

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, byatangajwe ko yakomerekeye mu bitero Isiraheli yabagabyeho mu kwezi gushize.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko ku wa 16 Kamena ibisasu bitandatu byibasiye ahantu h’ibanga mu nyubako yo hasi i Tehran, aho Pezeshkian yari ari yitabiriye inama  y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (Supreme National Security Council).

Amakuru avuga ko Perezida yakomeretse ku kaguru ubwo yahungaga ari kumwe n’abandi bayobozi.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’intambara y’iminsi 12 yagaragaje ko ibitero bikomeye byagabwe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tehran byasize bihangije bikomeye.

Bivugwa ko ibyo bitero by’icyo gihe  byagabwe ku munsi wa kane w’intambara byari bigamije kwibasira ikigo cy’ibanga gikorera muri iyo nyubako yo hasi muri Tehran ari naho abayobozi bakuru bakunze gukorera inama.

Raporo ya Fars News Agency ivuga ko ibisasu bya Isiraheli byasenye burundu inzira zose 6 zinjira muri icyo kigo, hanangizwa inzira z’uburyo abarimo aho bashobora guhumekera n’amashanyarazi.

BBC yatangaje ko mu cyumweru gishize, Perezida Pezeshkian yashinje Isiraheli kugerageza kumwica ariko Isirahreli yarabihakanye ivuga ko batari mu ntego y’intambara.

Icyakora yemeye ko Umugaba w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei yari intego y’abagomba kwicwa nubwo bitakozwe.

Ku wa 13 Kamena ni bwo Isiraheli yagabye ibitero bitunguranye muri Iran byibasiye ahakorerwa ibikorwa bya nikeleyeri, ndetse byahitanye abayobozi n’abashakashatsi kuri byo.

Isiraheli ivuga ko ibyo bitero byari bigamije kuburizamo umugambi mubisha wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi cyane ko yahize kuva kera ko izahanagura icyo gihugu ku ikarita y’Isi.

Intambara ya Isiraheli na Iran yasize yangije byinshi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17