Perezida Putin yashimye Koreya ya Ruguru yamufashije kubohora ‘Kursk’

Perezida Putin yashimye Koreya ya Ruguru yamufashije kubohora ‘Kursk’

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yashimye ubutwari bwa mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un wamuhaye ingabo zamufashije kubohora akarere ka Kursk kari mu maboko ya Ukraine.

Kuri uyu wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA) byatangaje ko Perezida Putin na Kim bavuganye ku murongo wa telephone amushimira cyane ubwitange abasirikare be bagaragaje ku rugamba mu gihe cyo kubohora ako karere.

KCNA yavuze ko Kim yashimiye Putin abikuye ku mutima avuga ko Pyongyang izahora ari umwizerwa ku masezerano y’ubwirinzi yashyizweho umukono n’impande zombi umwaka ushize ndetse avuga ko ashyigikiye byimazeyo ingamba zose zafatwa n’u Burusiya mu bihe biri imbere.

KCNA yagize iti: “Kim Jong Un na Putin bemeye kurushaho kunoza umubano w’ahazaza.”

Putin avuganye na Kim mu gihe ku wa 15 Kanama yitegura guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kugira ngo baganire uko bahagarika intambara muri Ukraine.

Mu kwezi gushize, Kim yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov ko Pyongyang izashyigikira byimazeyo ibikorwa byose byakozwe na Moscou muri Ukraine.

Koreya ya Ruguru yohereje ingabo zirenga 10 000 ngo zishyigikire u Burusiya mu ntambara  ndetse muri Mata uyu mwaka Putin yatangaje ko Moscou yigaruriye akarere ka  Kursk  mu buryo bwuzuye, nubwo abayobozi ba Ukraine babinyomozaga.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuganye na Putin w’u Burusiya bemeranya gukomeza ubufatanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54