Perezida Museveni yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye

Perezida Museveni yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye

Perezida wa Uganda  Yoweri Kaguta Museveni yashimiye Abanyarwanda uburyo  bamwakiriye ageze  i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza  (CHOGM), ibera mu Rwanda.

Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa 23 Kamena 2022, ni bwo indege ya kajugujugu yamugejeje hafi y’umupaka wa Katuna ku ruhande rwa Uganda, afata imodoka yamuzanye ikambuka umupaka wa Gatuna yerekeza i Kigali.

Ubwo yageraga i Kigali, abaturage benshi cyane cyane mu gice cya Nyabugogo uzamuka ugana ku Muhima bari bahagaze ku nkengero z’umuhanda bamupepera. Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko ashimira Abanyarwanda uburyo bamwakiriye.  

Yagize ati: “Nageze i Kigali mu Rwanda, nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda uburyo mwampaye ikaze. Murakoze cyane!”

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame. 

Ni na rwo ruzinduko rwa mbere Museveni agiriye mu Rwanda nyuma y’izahuka ry’umubano warwo na Uganda, bigizwemo uruhare n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48