Perezida Kim Jong Un yakangishije Koreya y’Epfo kuyirimbura 

Perezida Kim Jong Un yakangishije Koreya y’Epfo kuyirimbura 

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yise Koreya y’Epfo umwanzi wabo mukuru ndetse anakangisha ko azayirimbura naramuka akomeje guterwa uburakari.

Iterabwoba rya Kim rije mu gihe White House yavuze ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Burusiya bwarashe misile za ‘ballistique’ zitangwa na Koreya ya Ruguru muri Ukraine.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje kuri uyu wa Gatatu ko Amerika, Koreya y’Epfo n’abafatanyabikorwa babo basohoye itangazo ryamagana Koreya ya Ruguru n’u Burusiya ku bijyanye no kohereza misile muri Ukraine.

Abahanga bavuga ko Kim ashobora kuzakomeza kwenyegeza urwango no kugerageza intwaro kugira ngo azahungabanye amatora y’abadepite bo muri Koreya y’Epfo ateganyijwe ku ya 10 Mata ndetse n’amatora ya Perezida w’Amerika ateganyijwe mu Gushyingo 2024.

Kim ubwo yasuraga uruganda rw’intwaro mu gihugu cye muri iki cyumweru yavuze ko igihe kigeze ngo asobanure Koreya y’Epfo nk’igihugu cyanga cyane Koreya ya Ruguru kubera ko imaze igihe kinini itavuga rumwe n’ubutegetsi ishaka no kubahungabanyiriza imibereho.

Ikigo ntaramakuru cya Koreya ya Ruguru (KCNA) cyatangaje ko Koreya y’Epfo niramuka itinyutse gukoresha ingufu za gisirikare mu kuyirwanya no guhungabanya ubusugire bwayo, Kim atazatinda kuyirimbura.

Yagize ati: “Ntabwo tuzatinda kurimbura (Koreya y’Epfo) dukoresheje imbaraga zose dufite mu ntoki zacu”.

Ku wa gatanu ushize, Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya rutura hafi y’umupaka w’inyanja y’Iburengerazuba bituma Koreya y’Epfo ikora imyitozo yo kurasa mu gace kamwe isa nkaho isubiza ibyo bisasu.

Koreya y’Epfo ishinja Koreya ya Ruguru kuba yarakomeje imyitozo yo kurasa muri ako gace ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ariko Koreya  ya Ruguru yashimangiye ko ikora imyitozo nk’iyi ku Cyumweru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52