Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Macron watorewe kuyobora u Bufaransa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije na Perezida Emmanuel Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa kwishimira intsinzi yegukanye nyuma yo kongera kwigaranzura Madamu Le Pen bari bahanganye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Twishimiye intsinzi mwabonye muyikwiriye yo kongera gutorwa Perezida Emmanuel Macron. Ni ubuhamya bw’ubuyobozi bwawe bufite intego buharanira ubumwe bukanga amacakubiri. U Rwanda rwiteze gukomeza ubufatanye bukomeye hagati y’abaturage bacu n’ibihugu byombi.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabaye ku Cyumweru taliki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron ni bwo yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.

Ni ku nshuro ya kabiri Macron yari ahanganye na Le Pen akaba ari inshuro ya kabiri amutsinze mu cyiciro cya kabiri. Emmanuel Macron w’imyaka 44 y’amavuko na bwo yari yahatanye mu matora na Marine Le Pen w’imyaka 53 y’amavuko ku cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2017.

Perezida Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma batandukanye ndetse n’imbaga y’Abafaransa bari mu bice bitandukanye ku Isi bishimiye ko yongeye kwegukana intsinzo yo kuyobora iki Gihugu.

Mu myaka itanu ishize ari ku buyobozi, Perezida Macron yahinduye amategeko agenga umurimo mu Bufaransa, yorohereza ibigo guha akazi no kwirukana abantu, kandi akuraho umusoro ku mutungo.

Gusa muri iyo myaka yahatiwe guhagarika ukwiyongera k’umusoro w’ibikomoka kuri peteroli, ubwo byakururaga icyiswe ” gilets jaunes”, cyazanye n’imyigaragambyo karundura yahungabanyije Igihugu amezi menshi hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Nyuma hadutse icyorezo cya COVID-19 mu mwaka wa 2020, bisaba igihugu cyose kujya muri Gahunda ya Guma Mu Rugo ibikorwa bindukanye birafunga, cyahitanye abasaga 142.000 mu Bufaransa.

Mu gihe icyo cyorezo cyarimo kigabanya ingufu, intambara yo muri Ukraine yaratangiye bituma Macron agira uruhare nk’umuyoboro ukomeye wa E.U kuri Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Nubwo yahuye n’ibyo bihe bikomeye, Perezida Macron ntibyamubujije kuba Perezida wa mbere w’u Bufaransa utsinze amatora ahatanira kuyobora manda ya kabiri mu myaka 20 ishize, ni ukuvuga guhera mu 2002 ubwo Perezida Jacques Chirac yatsindaga Jean-Marie Le Pen, umubyeyi wa Madamu Le Pen.  

Mu bubanyi n’amahanga, Perezida Macron ni we wabashije guhosha ibibazo byaranzwe hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu myaka isaga 27, aba intangarugero mu kwemera uruhare abari abayobozi b’icyo Gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko u Bufaransa butakoze ibishoboka kugira ngo buburizemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yagize ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda...Kwemera aha hahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Nubwo Macron yiyamamaje mu gihe gito kubera ko yari ahugiye mu kwagura umubano w’Igihugu cye n’amahanga, ndetse no mu rugendo rwo gukemura ibibazo biri hagati y’u Burusiya na Ukraine, mu byumweru bike bishize ni bwo yazengurutse u Bufaransa yibutsa abatora ko icyerekezo cy’uwo bahanganye gishobora gusubiza u Bufaransa mu guteshuka ku mahame y’ubumuntu aranga u Bufaransa.

Perezida Macron asura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, muri Gicurasi 2021
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE