Perezida Kagame yijeje kurushaho kwagura umubano w’u Rwanda na UAE

Perezida Kagame yijeje kurushaho kwagura umubano w’u Rwanda na UAE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yakiriye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wagiriye uruzinduko i Abu Dhabi ku wa Gatatu.

Perezida Kagame yakiriwe mu Ngoro ya Al Shati, aho yatangiye ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro na mugenzi we wa UAE n’abaturage b’icyo gihugu babuze uwari Perezida Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahitaywe n’uburwayi bwakomotse ku ndwara ya stroke yagize mu 2014.

Sheikh Khalifa yatabarutse taliki ya 13 Gicurasi 2022, Perezida Kagame akaba yagarutse ku bikorwa by’ubugiraneza uwo muyobozi yasize akoze ku mugabane w’Afurika ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwifatanya na Sheikh Mohamed mu munezero wo kuba yaremejwe nka Perezida wa UAE, amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano afite ari na ko igihugu ayoboye kirushaho kugira iterambere n’uburumbuke.

Aho ni na ho Perezida yahereye ahamya ko yiteguye kugira uruhare mu kurushaho kwagura umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda na UAE mu nzego zitandukanye.

Sheikh Mohamed na we yashimiye Perezida Kagame ku byiyumvo n’amarangamutima bizira uburyarya agaragariza UAE n’abaturage bayo, aboneraho kwifuriza u Rwanda uburumbuke n’iterambere.

Uko guhura kwanitabiriwe n’umuhungu wa Perezida ariwe Sheikh Hamdan bin Mohamed bin Zayed, Umujyanama wihariye w’Ububanyi n’Amahanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Sheikh Mohammed bin Hamad bin Tahnoun, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Sheikh Shakhbout bin Nahyan, n’Umujyanama wa Perezida mu bya Dipolomasi Dr Anwar Gargash.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25