Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi z’amahoteli

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi z’amahoteli
Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo Mpuzamahanga bitanga Serivisi z’amahoteli n’amacumbi (Ifoto: Village Urugwiro)

Perezida Paul Kagame yakiriye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives (Hotels and Resorts Investment Maldives), unafite inshingano z’ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments. Yanakiriye Ghassan Aboud na Ahmad, Abayobozi muri Sosiyete y’Ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, rivuga ko baganiriye ku bijjyanye n’amahirwe y’iterambere n’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo serivisi z’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no kubaka amacumbi.

JIH ni ikigo Mpuzamahanga kibanda ku bwubatsi bw’amahoteli aho gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Janah ukiyobora asanzwe ari n’Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, inshingano afatanya no kuba Perezida w’urugaga rw’abakoresha muri Maldives.

Ghassan Aboud Group yashinzwe na Ghassan Aboud mu 1994. Aboud ni umushoramari uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya.

Iki kigo kandi gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urwego rw’amahoteli n’amacumbi aho gifite amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia, u Bubiligi , u Bushinwa, Yorodaniya na Turikiya.

Perezida Kagame na Mohamed Ali Janah uyobora HARIM Group na JIH, ibigo mpuzamahanga by’ishoramari
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48