Perezida Kagame n’Umuyobozi wa Global Citizen baganiriye ku bufatanye 

Perezida Kagame n’Umuyobozi wa Global Citizen baganiriye ku bufatanye 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Umuryango Global Citizen, Hugh Evans. 

Babonanye mu masaha make mbere y’igitaramo cya Move Afrika kigiye kuba ku nshuro ya gatatu ku bufatanye na Global Citizen, akaba ari iya kabiri kibereye mu Rwanda.

Prezida Kagame na Hugh Evans baganiriye ku musaruro w’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa byagutse Global Citizen ikomeje gukora mu nzego zirimo iz’ubuzima n’uburezi.

Iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena, cyatumiwemo icyamamare mu muziki akaba n’uwegukanye ibihembo birimo Grammy Awards, Doja Cat.

Ni igitaramo kibumburira ikindi gitaramo cya Move Afrika cyitezwe kubera i Pretoria  muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026, muri SunBet Arena. 

Doja Cat yishimiye kuba ari we wabaye uw’imbere mu kuyobora ibi bitaramo bizabera no mu gihugu cya Afurika y’Epfo afitemo inkomoko. 

Yagize ati: “Kuva kuri gakondo yanjye ya Afurika y’Epfo ukagera ku rubyiniro rw’Isi yose, tuzanye umunezero, n’icyerekezo hamwe n’impinduka za nyazo za Move Afrika muri Kigali na Pretoria. Uku si ukwidagadura gusa, ahubwo ni n’igikorwa gihanga imirimo n’amahirwe by’igihe kirekire.”

Hugh Evans yashimiye Doja Cat anaboneraho kumuha ikaze muri ibi bitaramo bikomeje kuzana impinduka ku mugabane wa Afurika. 

Yavuze ko Doja Cat aheruka gutanga ibyishimo mu birori by’imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe, bityo bakaba bizeye ko n’ibindi byose abyitwaramo neza agasiga yanditse amateka.

Yagaragaje kandi ko bishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibihe by’amateka bahagiriye mu myaka ibiri ishize. 

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, na we yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kongera kwakira ibi bitaramo bisiga amahirwe anyuranye ku Banyafurika. 

Bivugwa ko ibi bitaramo bikomeza gushimangira intego y’igihe kirekire ya Move Afrika yo kubaka uruhererekane rw’ibitaramo biyobora iterambere ry’ubukungu n’ishoramari, bigahanga n’amahirwe ku kiragano gishya cy’urubyiruko rwo ku mugabane. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35