Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiriye Prince Chales na Camilla

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiriye Prince Chales na Camilla

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bahuye n’Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma (CHOGM2022) iteraniye i Kigali kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Igikomangoma Charles cyashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku rugwiro babakiranye mu Rwanda.

Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’abaharuhukiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye.

Ni ku nshuro ya mbere Prince Chales na Camilla basuye u Rwanda, bakaba baje mu izina ry’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II utarabashije kwitabira.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro. Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 35 ni bo bitezwe i Kigali muri rusange.

Muri bo hari abamaze kugera mu Rwanda, uyu munsi bikaba byitezwe ko i Kigali hagera Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong uhagera kuri uyu wa Kane n’abandi banyacyubahiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25