Perezida Kagame mu ruzinduko i London mu Bwongereza

Perezida Kagame mu ruzinduko i London mu Bwongereza

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yakirwa na  Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku butwererane butanga umusaruro hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda harimo n’ubufasha bwagize akamaro icyo gihugu cyahaye u Rwanda rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bayobozi banaganiriye ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu birebana no kwita ku bimukira ndetse no guharanira iterambere ry’ubukungu.

Gahunda y’ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kwita ku mpunzi no guharanira iterambere ishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ikaba igamije gushakira aba bimukira ubuzima bubahesha agaciro kandi bakabaho batekanye.

Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu, ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka mu mazi y’ahitwa Channel ibibazo berekeza mu Bwongereza, aho bakomeje kwiyongera kuko igihembwe cya mbere cyarangiye cy’uyu mwaka bwakiriye abimukira barenga 5000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48