Bushali yijeje ibidasanzwe ab’i Nyagatare mu mpera z‘icyumweru gitaha

  • MICOMYIZA Fidele
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Bushali yavuze ko abatuye Nyagatare bashonje bahishiwe, kuko azabakorera ibitangaza

Umuhanzi Bushali ukunzwe mu njyana ya Kinyatrap, yateguje abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko bashonje bahishiwe cyane ko azabaha ibyishimo bidasanzwe, kandi ko bakwiriye kwitega ibitangaza igihe ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizaba bigeze muri Aka karere tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026 bimaze kunyura mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga bikaba byaraye bibereye mu Karere ka Karongi kuri Sitade ya Rubengera ku wa 11 Nyakanga 2026.

Ubwo Bushali yavaga ku rubyiniro nyuma yo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko mu ndirimbo “Meterese” yakoranye na Yampano, Umwirabura, Ni Tuebwe yakunzwe n’abatari bake, n’izindi, yatangaje ko bantu ba Nyagatare bashonje bahishiwe.

Ati: “Inama nabagira ntibarebe uko ibi bitaramo byabaye mbere byagenze, bitegure ibintu bishyashya kuko na bo ni urubyiruko, kandi hariyo abakunzi ba Kinyatrap benshi cyane, bashonje bahishiwe,nanjye ndabiteguye njye numujene wanjye Cancadem na Kinyatrap Music muri rusange.”

Yagarutse kandi ku kibazo cy’umushinga w’indirimbo ye na Bruce Melodie ndetse na The Ben watinze kurangira bitewe n’amashusho yayo atari yakorwa . 

Ati: “Ibintu byahise nta mwanya umuntu yabibonera, kuko iyo ubihaye umwanya uba uri kwisubiza inyuma, ubu turi gutekereza ku byiza biri imbere… Njye ndi umunyamuziki sinjya ngira ibiganiro, uburyo nganiramo nganira mbukoresha mu buryo bw’umuziki muri Studio, ibiganiro nibibaho Abanyarwanda bazabyumva ariko usibye ko nta kibazo, ntakibazo na kimwe gihari.”

Yasabiye kandi abatuye Karongi kuzongera kubona ibi bitaramo bataherukaga vuba aha, ati: “Bakwiriye ibi bitaramo kuko na bo bafite urubyiruko rushyushye, kandi na Kinyatrap ihafite umubare munini.”

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye i Huye ku wa 20 Kamena, bikomereza i Ngoma ku wa 27, Muhanga ku wa 4 Nyakanga, Karongi kuwa 11 Nyakanga, bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare kuwa 18 Nyakanga, i Musanze kuwa 25 Nyakanga, bikazasoreza i Rubavu kuwa 1 Kanama.

Yishimiye urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki i Karongi abasabira ibitaramo byinshi
  • MICOMYIZA Fidele
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE