Papa Cyangwe yakomeje Yampano uri mu bihe bigoye

Papa Cyangwe yakomeje Yampano uri mu bihe bigoye

Umuhanzi Papa Cyangwe yahaye ubutuma bukomeza inshuti ye Yampano uherutse gupfusha umwana akiri mu bihe byo gushyirirwa hanze amashusho akora imibonano mpuzabitsina n’uwari umugore we bahise batandukanaka akimara kujya ahagaragara.

Papa Cyangwe yamuhaye ubwo butumwa nyuma y’uko Yampano yakoze ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bihe bikomeye yaciyemo ndetse kugeza n’ubu  byakurikiye ayo mashusho.

Papa cyangwe yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 gusa, yamubwiye ko nta bidashira ibigoye acamo na byo bizashira.

Yagize ati: “Nta kitagira iherezo muvandi, wanyuze muri byinshi bikomeye humura n’ibi urabicamo.Imana irahari kandi iracyagufiteho imigambi myiza, Satani n’abakurwanya bazatsindwa mu izina rya Yesu.”

Yongeraho ati: “Komeza kwihangana ukore akazi kawe neza. Abafana bawe, inshuti zawe n’umuryango wawe turahari ku bwawe kandi turagukunda cyane.”

Papa Cyangwe kandi amuhumurije nyuma y’uko mu ijroro ry’itariki 05 Mutarama 2025, hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Yampano yarezwe n’uwahoze ari umugore we umushinja kumuhohotera amukubita ndetse no kumutera ubwoba, bikavugwa ko uyu mugore yagiye gutanga ikirego agifite ibikomere.

Ibyo byose birimo kuba mu gihe Yampano amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa Isi na Siba zose ziri ku mbuga nkoranyambaga zicuruza umuziki we.

Papa Cyangwe yahumurije Yampano urimo kunyura mu bihe bimugoye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25