Pamela wa The Ben yapfushije sekuru

Pamela wa The Ben yapfushije sekuru

Uwicyeza Pamela, umugore w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye we n’umugabo we ko gupfusha sekuru.

Ni inkuru y’akababaro abo bombi bumvise ubwo barimo bagaruka mu Rwanda nyuma y’uko Uwicyeza yari yaherekeje umugabo we The Ben mu gitaramo yakoreye muri Uganda ku munsi w’abakundana (Saint Valentin).

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Uwicyeza yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Sekuru ayiherekeresha amagambo y’akababaro.

Yanditse ati: ” Wari umwanya wanjye wo guturizamo, inshuti magara wari buri cyose kuri njye, sinzi uwo ndi we ntafite urukundo wampaye, nakwifuje ko nari kongera nkagufata nkagukomeza umwanya muremure, amahoro y’umutima wanjye yajyanye nawe, ijuru rirahirwa kuba rikwakiriye malayika wanjye.”

Uretse Uwicyeza, The Ben na we yagaragaje ko umuryango we wagize ibyago ayasangiza abamukurikira.

Yanditse ati :” Ruhukira mu mahoro sogokuru.”

Uretse kuba Uwicyeza Pamela ari umugore w’umubanzi The Ben, yanamenyekanye nk’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda akanagera muri 20 bavuyemo Nyampinga.

Sekuru wa Uwicyeza Pamela yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri umwuzukuru we arushinze na The Ben ndetse agiye yaranabonye umwuzukuruza ubakomokaho.

The Ben na Uwicyeza Pamela bafashe indege bagaruka i Kigali bava mu mujyi wa Kampala ku mugoroba w’itariki 17 Gashyantare 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25