Palestina: Gaza mu nzira y’ibiganiro by’amahoro na Isiraheli

Palestina: Gaza mu nzira y’ibiganiro by’amahoro na Isiraheli

Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko bari kugerageza inzira y’ubwumvikane na Isiraheli nyuma y’intambara imaze igihe kirenga ukwezi ibera muri Gaza, nkuko byatangajwe na Isamail Haniyeh uyobora aka gace ka Gaza kugarijwe n’intambara. 

Haniyeh yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ko iri tsinda ryatanze igisubizo ku bunzi ba Qatari, ari nayo muhuza w’ibiganiro.

Nubwo nta bindi bisobanuro byatanzwe ariko umwe mu bayobozi ba Hamas Ezzat el-Reshiq yabwiye Al Jazeera ko imishyikirano ishingiye ku  guhagarika imirwano, gahunda yo gutanga imfashanyo muri Gaza no guhanahana  Abanyepalestina bafashwe bugwate na Isiraheli ndetse n’Abanyesiraheli bafashwe bugwate na Hamas.

Ezzat yavuze ko impande zombi zizarekura abagore n’abana kandi ko amakuru arambuye azatangazwa na Qatar.

Yakomeje avuga ko muri aya masezerano hazaba harimo guhagarika imirwano, gahunda zo gukomorera imodoka z’ubutabazi mu turere twose twa Gaza, no kohereza abakomeretse mu bindi bihugu kwivuza.

Abayobozi ba Isiraheli bavuga ko Hamas yafashe bugwate abagera kuri  240 ubwo  yinjiraga muri  Isiraheli mu gihe abahasize ubuzima bagera ku  1.200.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko kuva iyi ntambara yatangira  imaze guhitana  Abanyapalestina 13.000  muri bo abana bakaba ari 5,600 mu gihe abagore ari  3.500.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39