Palesitina irasaba Isi gukora imyigaragabyo isaba Isiraheli guhagarika intambara

Palesitina irasaba Isi gukora imyigaragabyo isaba Isiraheli guhagarika intambara

Kuri uyu wa Mbere, abaharanira inyungu z’Abanyapalestine n’imiryango yo mu nzego z’ibanze basabye Isi yose ko yakora  imyigaragambyo ihamagarira  Isiraheli guhagarika byihuse ibitero ikomeje kugaba muri Gaza.

Aljazeera yanditse ko ihamagarwa ry’imyigaragambyo ryatanzwe n’inzego z’ubuyobozi, ingabo z’Abayisilamu, ihuriro ry’imitwe ikomeye  y’Abanyapalestine, kugira ngo hirya no hino  bitabire imyigaragambyo izaba irimo ibintu byose bigize ubuzima rusange mu kwerekana ubufatanye hagati y’ibitero simusiga bya Isiraheli kuri Gaza.

Iri huriro ryahamagariye abantu ku Isi yose kwishyira hamwe mu kohereza ubutumwa bw’akababaro n’ubufatanye hagati y’abagore, abana ndetse n’abasaza bagabweho igitero simusiga muri Gaza, cyahitanye abantu bagera ku 18.000 gikomeretsa abandi barenga 49.500 mu mezi arenga abiri gusa.

Ku Cyumweru Libani yavuze ko ibiro bya Leta, amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse n’ibigo by’amashuri makuru yigenga bizakora imyigaragambyo rusange mu rwego rwo gushyigikira “guhamagarira Isi yose kwamagana ibitero kuri Gaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22