Pakistan na Afghanistan bemeranyije agahenge

Pakistan na Afghanistan bemeranyije agahenge

Pakistan na Afghanistan bemeranyije guhagarika intambara no gukomeza ibiganiro kugira ngo barebe ko amasezerano y’amahoro azashyirwa mu bikorwa nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar. 

Ibihugu byombi byemeranyije agahenge nyuma y’imirwano yari imaze ibyumweru ku mipaka ibahuza, yaguyemo abasirikare n’abasivili barenga 50.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, kuri iki Cyumweru, yatangaje ko Afghanistan na Pakistan bemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibiganiro no gushimangira amahoro arambye n’umutekano.

Yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ko bizakomeza ibiganiro hagambiriwe ko imirwano ihagarikwa no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu buryo bwizewe kandi burambye.

Ku mugoroba wo ku wa 09 Ukwakira, Guverinoma ya Afghanistan yashinje Pakistan kuyivogera nyuma yuko humvikanye urusaku rw’amasasu aremereye mu Mujyi wa Kabul, ibyita igikorwa cy’urugomo kandi giteye ubwoba.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan ryagaragaje ko Pakistan yagabye ibitero by’indege ku isoko riri mu Ntara ya Patika mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Afghanistan.

BBC yatangaje ko abaturage bavuze ko inzu z’ubucuruzi nyinshi zasenyutse ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan umwe mu basirikare bakuru ba Pakistan Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yavuze ko Afghanistan ikoreshwa nk’icyicaro cy’ibikorwa by’iterabwoba bigamije kuyigabaho ibitero.

Ku wa 12 Ukwakira Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero byo kwihorera mu bice bitandukanye birimo ingabo za Pakistan yica abasirikare bayo 58 mu misozi iri ku mupaka wo mu Majyaruguru.

Leta ya Abatalibani yemeje ko ibyo bitero byo kwihorera bije nyuma yuko icyo guhugu kirenze umurongo kikarasa mu Mujyi wa Kabul.

Pakistan ishinja Afghanistan gucumbikira no gutera inkunga umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu za TTP, zirwanya ubutegetsi bwayo nubwo icyo gihugu kibihakana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22