Pakistan: Ibibaya bya Punjab byashegeshwe n’umwuzure himurwa 100,000

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Umwuzure wibaiye ibibaya bya Punjab muri Pakisitani usenya imidugudu ndetse abaturage barimurwa.

Abantu bagera ku 100.000 bimuwe nyuma y’umwuzure mu Ntara ya Punjab nyuma yuko u Buhinde bumaze gusuka amazi anagana metero kibe ibihumbi n’amazi mu ruzi rwambuka ibihugu byombi. Umwuzure wa Sutlej wangije byinshi kuri hegitari ibihumbi z’ubutaka bukorerwaho ubuhinzi, by’umwihariko imirima.

Imidugudu yose yarengewe n’amazi mu kibaya cya Punjab, muri Pakisitani. Ibihingwa byarangiritse.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi muri Pendjab, Farooq Ahmad, yagize ati: “Twatabaye abantu 100.000 kandi tubimurira ahantu hizewe.”

Kubera umwuzure w’umugezi wa Sutlej nyuma y’imvura y’imvura nyinshi yaguye yagize n’ingaruka, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa guverinoma ya Punjab, Mohsin Naqvi, avuga ko abayobozi b’u Buhinde batanze uburenganzira bwo gukura mu bigega byabo ibyo bari barabitsemo, kuko hafi metero kibe 85.000 y’amazi ku isegonda yiroshye muri uyu mugezi.

Imiyoboro igomba kurinda inzu ntiyigeze igira icyo imara ngo ihangane cyangwa irwanye, n’imidugudu amagana ntikiboneka, ntikigaragaza ku mihanda.
Ibikorwa byo gutabara birakomeje ahantu hibasiwe n’umwuzure. Ubwato bwagerageje gutabara abagabo, abagore, abana n’amatungo.

Umukorerabushake mu nkambi y’ubutabazi, Dr. Muhammad Amin yasobanuriye Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa ati: “Ikibazo nyamukuru (abaturage) bahura nacyo ni icy’amatungo yabo”.

Yakomeje avuga ko akenshi ayo matungo yabo ari wo mutungo wonyine ubinjiriza amafaranga,

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE