Pakistan: Abagororwa bambuye  abacungagereza imbunda baratoroka 

Pakistan: Abagororwa bambuye  abacungagereza imbunda baratoroka 

Abagororwa barenga 200 baratorotse gereza iri mu Mujyi wa  Karachi, mu majyepfo ya Pakisitan, nyuma y’umutingito watumye basohoka mu byumba byabo mu ijoro ryo ku wa 2 Kamena nkuko byatangajwe na Polisi.

Polisi yatangaje ko abagororwa bateje akavuyo, bambura imbunda abacunga gerereza bitumahabaho kurasana ubundi bahita batoroka.

Izo mvururu zatumye mugororwa umwe apfa ubwo barasanaga abandi batatu  mu bacungagereza  barakomereka. 

Minisitiri w’Ubutabera w’iyo Ntara, Zia-ul-Hasan Lanjar yabwiye itangazamakuru ko gereza yatanze itangazo ryemerera abagororwa kuva mu byumba bakajya mu mbuga kubera umutingito bituma bamwe bahita batoroka.

Yagize ati: “Umutingito wateje umutekano muke kuburyo byari bigoye kugenzura abantu barenga 1,000.”

Yongeyeho ko gutoroka byatangiye mu ijoro ryo ku wa 02 ndetse bigeza mu gitondo cyo ku wa 03 Kamena.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko amashusho yakwirakwiriye yagaragaje abagororwa birukankana n’inzego z’umutekano ariko bamwe barafatwa basubizwa muri gereza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iyo Ntara, Ghulam Nabi Memon, yavuze ko benshi muri abo bagororwa bari barafunzwe bazira ibyaha byiganjemo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Gusa ntibyatangajwe niba hari uwahitanywe n’uwo mutingito cyangwa ngo akomereke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22