Padiri Dushimimana yagizwe Umuyobozi mushya wa ICK

Padiri Dushimimana yagizwe Umuyobozi mushya wa ICK

Padiri Dushimimana Fidèle wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK), ni we wagizwe Umuyobozi mushya w’iyo kaminuza.

Ni nyuma y’uko uwari asanzwe ari Umuyobozi wayo Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi muri Gicurasi 2023.

Padiri Dushimimana yatangarije itangazamakuru ko iyo nshingano ahawe  itoroshye.

Ati “Ibi ndumva ari ibintu binteye ubwoba, kubera ko inshingano nkuru nka ziriya zitera ubwoba ni bumwe bwo guha agaciro inshingano ziremereye haba harimo ako kantu k’impugenge, wibaza ibibazo uti ese nzabibasha? Gusa nzakomereza Aho uwambanjirije yari agejeje, nkomeze ibyo yari yaratangiye birimo umushinga wo gutangiza Ishami ry’ububyaza n’ubuforomo”.

Padiri Dushimimana Fidèle yari amaze imyaka 13 akora muri ICK,  ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK), mbere yo kugera muri iyi kaminuza yabanje kuba Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Isemineri nto ya Kabgayi. 

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu  mitekerereze n’imyitwarire ya muntu (PhD in Psychology) yavanye muri Universita Pontificia Salesiana i Roma mu Butaliyani.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42