OMS yatangaje ko Cape Verde yaranduye Malariya

OMS yatangaje ko Cape Verde yaranduye Malariya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko igihugu cya   Cape Verde cyaranduye mu buryo bwuzuye indwara ya Malariya.

Byatangajwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, OMS yatangarije Isi ko Iki kirwa cyo ku mugabane w’Afurika kigizwe n’ibirwa icyenda,Cape Vert , cyabashije kurandura burundu  indwara ya Malariya

Ni umuhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde, Ulisses Correia e Silva yishimiye iyi ntambwe igihugu cye giteye.

“Ku gihugu twimakaza ibikorwa by’ubukerarugendo, ari cyo gikorwa cy’ibanze cy’ubukungu, kurandura malariya ni ugukuraho inzitizi ku bantu batugenderera, kurandura imyumvire batugiragaho batwishisha no kurushaho kongera imbaraga mu kugira isuku”.

Cape Verde ije ari cyo gihugu cya gatatu muri Afurika kiranduye burundu Malariya nyuma y’ibihugu nka Mauritius na Algeria

OMS ivuga ko Afurika icyugarijwe cyane n’indwara ya Malariya kurusha ahandi ku Isi.

Imibare ya OMS yo muri 2022 yagaragazaga ko mu bice bituwe abantu bagera kuri 94% barwaye Malariya, ni ukuvuga abangana na miliyoni 233 ndeste yahitanye abantu bangana n’ibihumbi 580.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13