Olamide yasusurukije abitabiriye umukino wa nyuma wa BAL
Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika no mu ruhando mpuzamahanga Olamide yatanze ibyishimo ku bitabiriye umukino wa nyuma wa BAL, aho RSSB Tigers yandikiye amateka yo kuba ikipe ya mbere itwariye BAL mu rugo nyuma yo gutsinda Petro De Luanda amanota 90 kuri 88.
Uyu muhanzi ukomoka muri Kenya yatanze ibyishimo mu ndirimbo zikunzwe cyane nka Bobo, Motigbana, Jinja, Wo, Science student na Rock me Gentle ziri mu zikunzwe cyane, haba mu Karere ndetse no hanze yako.
Uyu mugabo wageze i Kigali mu ma saa tanu z’ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026 yataramiye abakunzi b’umukino wa Basketball ndetse na Afrobeat na Hip-Hop byo muri Nigeria, mu gitaramo ‘Party Next Door: BAL Edition’ cyabereye muri Zaria Court ku wa 30 Gicurasi 2026 aho yahuriye ku rubyiniro na Bien Aimé Baraza wo muri Kenya, Mike Kayihura, Logan Joe, ndetse na Zakes Bantwini wo muri Afurika y’Epfo,
Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga alubumu ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba mbere mu muziki wa Nigeria.
Olamide kandi ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya YBNL Nation. Yafashije kuzamura abahanzi benshi b’ibyamamare barimo Fireboy DML, bikomeza gushimangira ko ari nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria.
Igitaramo cye i Kigali cyari kiri mu murongo w’ibitaramo byari bigamije gushyushya umujyi mu bihe by’imikino ya BAL yaberaga i Kigali kuva ku wa 22 Gicurasi 2026 ikaba isoje uyu munsi ku wa 31 Gicurasi 2026, isize RSSB Tigers ikoze amateka ya mbere muri BAL yo kuyitwara bwa mbere iri mu rugo ariko kandi ikaba ari yo kipe ya mbere itwaye BAL mu Rwanda, harimo no kuba ari bwo bwa mbere yari iyitabiriye.
