Nyaruguru bahagurukiye kubyaza umusaruro ubusitani bw’amashuri

Nyaruguru bahagurukiye kubyaza umusaruro ubusitani bw’amashuri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel ari kumwe n’Abagize Inama y’umutekano itaguye bakoze inama y’uburezi yaguye yitabiriwe n’Abayobozi b’Ibigo by’amashuri, Abanyamadini n’amatorero bafatanya na Leta mu gucunga amashuri ku bw’amasezerano.

Meya Murwanashyaka yashishikarije ibigo by’amashuri kubyaza umusaruro ubusitani bafite kugira ngo byunganire amafunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri.

Muri iyo nama, Umuyobozi w’Akarere nanone yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bose bitabire ishuri kandi bahabwe uburezi bufite ireme.

Iyi nama y’uburezi yaganiriwemo kandi uburyo bwo gukomeza kugaburira abana ku ishuri, gukumira ibiza, imyigire n’imyigishirize n’imitsindire y’ibizamini bya Leta.

Mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, amashuri yo muri Nyaruguru akomeje kubyaza umusaruro ubusitani bw’amashuri mu kunganira uruhare rwa Leta n’ababyeyi hagamijwe guteza imbere uburezi bufite ireme n’imirire inoze y’abanyeshuri, ibigo bihinga imboga zitandukanye mu busitani bw’ishuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje ko bazakomeza kwita ku mirire y’abana, ahari ubusitani bukabyazwa umusaruro by’umwihariko bugahingwamo imboga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22