Nyaruguru: 40% by’abapimwe,basanzwe barwaye indwara zitandura batabizi

Nyaruguru: 40% by’abapimwe,basanzwe barwaye indwara zitandura batabizi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwisuzumisha indwara zitandura hakiri kare kuko mu Karere ka Nyaruguru honyine hapimwe abantu 1600, 40% byabo basangwamo izi ndwara batabizi.

Abanyarwanda bashishikarijwe kurya indyo yuzuye yiganjemo imboga n’imbuto, kugira ngo birinde indwara zawo n’izindi ndwara zitandura, kuko imirire mibi ari imwe mu mpamvu zizitera.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku mutima wizihirijwe mu Karere ka Nyaruguru, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Rinda Umutima Wawe.”

Dr. Ntaganda Evariste, ushinzwe gukurikirana indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko mu bukangurambaga bwakozwe mu Karere ka Nyaruguru hapimwe abantu 1600, 40% muri bo basangwa barwaye indwara zitandura batabizi.

Ati: “Zimwe mu mpamvu nyamukuru ni ukunywa inzoga ku kigero cyo hejuru kandi ntibite ku mirire yabo. Aba twasanze barwaye bahise batangira gukurikiranwa, harimo n’abafite indwara z’umutima boherejwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal ngo bajye kubagwa.”

Akomeza avuga ko abantu basabwa kwita ku mibereho n’ubuzima bw’umutima wabo, barya indyo yuzuye, kuko izi ndwara zitakiri mu bakuze gusa, ahubwo zisigaye zifata n’abakiri bato.

Ati: “Umubare munini w’abarwayi boherezwa kuvurirwa mu bitaro by’i Kigali baturuka mu Karere ka Nyaruguru, kubera ko Ibitaro bya Munini bifite umwihariko wo kuvura indwara z’umutima. Ibi biri mu byatumye uyu munsi mpuzamahanga w’umutima wizihirizwa muri aka karere kuko kagaragaramo umubare munini w’abafite indwara zitandura.”

Ibi birori byahuriranye no gusoza ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umutima bwakorewe mu Karere ka Nyaruguru. Byabimburiwe na siporo rusange yabereye mu Murenge wa Kibeho, hanapimwa indwara zitandura abitabiriye ibi birori.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwisuzumisha indwara zitandura, babwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe batajya bafata umwanya wo kujya kwa muganga kwisuzumisha.

Uwamariya Beatrice, ufite imyaka 54 y’amavuko, avuga ko mbere yatekerezaga ko indwara zitandura ari iz’abakire.

Ati: “Kera ntabwo twatekerezaga ko umukene yarwara igisukari, umutima cyangwa umuvuduko w’amaraso. Twari tuzi ko zirwara abantu bo mu mijyi kubera kurya amavuta menshi, ariko mu bukangurambaga bumaze iminsi hano iwacu, nasobanukiwe ko imirire mibi, kunywa inzoga n’itabi biri mu bitera indwara zitandura.”

Yunzemo ati: “Mu bukangurambaga nagiye ku kigo nderabuzima kuko basuzumiraga ubuntu, barampima basanga ndi muzima ariko muganga ambwira ko mfite ikibazo cy’uko ndya ibiryo bicye ngomba kongera ingano y’ibiryo kugira ngo izi ndwara zitanyibasira.”

Mugenzi we, Kanani, avuga ko bamupimye bagasanga afite ikibazo cy’isukari nyinshi mu mubiri.

Ati: “Njyewe basanze mfite isukari nyinshi, ariko mu busanzwe ntabwo nywa icyayi cyangwa igikoma. Ariko muganga yambwiye ko ari ikibazo cy’inzoga ngomba kuzireka cyangwa nkazigabanya. Ndi mu bantu bahise batangira kuvurwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko imibare y’abarwaye indwara zitandura yagaragaye mu bukangurambaga yabasigiye umukoro wo gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda indwara zitandura, by’umwihariko iz’umutima.

Ati: “Ni ngombwa ko ubuzima bwacu tubushyiraho umutima mu mibereho yacu twirinda ibiduhangayikisha, kunywa inzoga, kurya indyo yuzuye kandi tukipimisha kuko bidufasha kumenya uko duhagaze kugirango umutima wacu ugire ubuzima bwiza.”

Indwara zitandura zikomeje kwiyongera

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2025, igaragaza ko indwara zitandura zageze kuri 49,5% by’impfu zose zigaragara kwa muganga, mu gihe indwara zandura zageze kuri 40%.

Iyi mibare yerekana impinduka zikomeye ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho indwara zandura zari ku kigero cya 70%, mu gihe izitandura zari kuri 27,9%.

Mu myaka itandatu ishize, indwara zitandura zagiye ziyongera, mu 2020 zari kuri 34,7%, mu 2021 zigera kuri 41%, mu 2022 zigera kuri 45,4%, mu 2023 ziba 46%, mu 2024 ziba 47.7%, kugeza aho mu 2025 zageze kuri 49,5%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel ageza ubutumwa ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umutima
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro Nyarwanda mu myaka 20 3 Ukwakira 2026 Saa 18:56
  2. Abacuruza ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye abantu kwizera ubuziranenge bwabyo 3 Ukwakira 2026 Saa 17:03
  3. Umunyarwanda Dr. Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  4. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  5. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54