Nyamasheke: Yimanitse nyuma y’intonganya  n’umugore we bapfaga umwana batabyaranye 

Nyamasheke: Yimanitse nyuma y’intonganya  n’umugore we bapfaga umwana batabyaranye 

Ntegamaherezo Eric w’imyaka 33 wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke,  yasanzwe yimanitse mu mugozi,hagakekwa intonganya yari yagiranye n’umugore we bapfa ko adashaka umwana w’umukobwa w’imyaka 5 umugore yahashakanye. 

Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko yemeza ko yabanye na nyakwigendera afite umwana ariko ngo mbere yo kwemera ko basezerana bari barabiganiriyeho bemeranya kurera uwo mwana. 

Uyu mugore yababwiye ko akiri umukobwa yatewe inda n’imuntu atibuka ari mu Mujyi wa Kigali, akaba atazi aho ari.

Amaze kumenyana na  nyakwigendera bemeranijwe kubana, amubwira iby’uyu mwana, umugabo amwemerera kumuzana bakamurera, babona kujya gusezerana babyemeranijweho. 

Intonganya zavutse bari bamaranye imyaka ibiri, ariko bakaba batari babyarana umwana n’umwe. 

Bivugwa ko ubwo intonganya zabaga umugore yamuhunze akajya kwa sewabo w’umugabo we ari na ho yahamagawe ari abwirwa ko inzugi z’inzu yabo zose zikinze. 

Yahageze bakinguye basanga umugabo amanitse mu kiziriko cy’ihene mu kumba k’ubwogero yashizemo umwuka. 

Ati: “Umugabo yabwiye umugore ko uwo mwana atamushaka, umugore amwibutsa ko  bashakanye bemeranijwe kuzamurerana. Umugabo yamusabye kumushyira se umugore amusubiza ko atamujyana aho atazi kuko  uwamuteye inda atamwibuka ari uwo bari bahuriye mu mujyi wa Kigali bataziranye. Induru yavuye aho, umugore mu kuyihosha aramuhunga ajya kurara kwa sewabo w’umugabo.”

Avuga ko bwakeye umugore akajya ku Mukuru w’Umudugudu akabimubwira, uyu muyobozi agashaka uburyo yabunga ngo bakemure ikibazo, umugabo ntiyabyumva.

Mudugudu yagiriye inama umugore yo kuba asubiye kwa sewabo w’umugabo ngo bataza gushyimirana byanavamo kwamburana ubuzima. 

Bukeye umuturanyi wabo wabaragije ihene zari zimaze kuba 2, yumvise ko bari  mu makimbirane ajya kuzizana  mu masaha y’amanywa, ahageze asanga harakinze nta muntu uhari, akoze ku nzugi zombi yumva zikingiye imbere.

Yahamagaye umugore aho yari ari amubwira ko  yashakaga umugabo we ngo amuhe ihene ze, ariko ahageze agahamagara akabura umwitaba yareba inzugi zose akumva zikingiye imbere. 

Umugore yazanye na Mudugudu bumva koko inzugi zikingiye imbere, bahamagara inzego z’umutekano, zije zikubita idirishya rirakinguka babona uburiri bushashe neza nta muntu uburyamyeho.

Ati: “Babajije umugore uburyo bakwinjira bitagoranye, abereka irindi dirishya bararikingura uwinjiye arebye mu kumba k’ubwogero kari mu nzu asanga yimanikishije ikiziriiko cy’ihene gifashe ku kiziriko cy’igitenge yapfuye, umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora mbere yo gushyingurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal,  yavuze ko bibabaje kuba umuntu yiyambura ubuzima mu buryo nk’ubwo budahwitse, anenga icyo cyemezo ahamya ko kigayitse cyane.

Ati: “Twasabye abaturage  kwirinda gufata imyanzuro  nk’iyo idahwitse yo kwiyambura ubuzima ngo ni uko hari ibyo batumvikanaho n’abo babana, kuko hari n’ikibazo bagana ubuyobozi bukabafasha kugikemura aho  guhitamo kwiyahura  gutyo bujiji.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14