Nyamasheke: Yavuye iwe atsibutse bamusanga mu murima yimanitse

Nyamasheke: Yavuye iwe atsibutse bamusanga mu murima yimanitse

Nsengimana Gratien w’imyaka 52 yasanzwe mu murima yimanitse mu kiziriko cy’inka, mu gitondo cyo ku wa Kane nyuma y’uko yari yaraye avuye mu rugo rw’iwe atsibutse ndetse amennye n’ikirahure cy’inzu ye.

Uyu mugabo asize umuryango w’umugore n’abana barindwi babyaranye bakaba batuye mu Mudugudu wa Kazibira, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko uwo mugabo n’umugore we bamaze igihe baba mu makimbirane y’urudaca nk’uko bishimangirwa n’umukobwa we w’imyaka 27 wemeza ko n’ubundi yakuze abona se na nyina bahora mu nduru.

Uwo mukobwa yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu ari bwo se Nsengimana yageze mu rugo bigaragara ko yanyoye inzoga, ariko uburakari bwe bukaba bwaraturutse ku rumuri rwa telefoni bakoreshaga kuko mu nzu yabo nta mashanyarazi abamo.  

Ubwo yatahaga ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro yasanze mu rugo iwe bamaze kurya uretse abandi bahungu be baza kurya mu rugo bagataha ahandi bacumbitse.

Kubera ko telefoni ye yari yashizemo umuriro byabaye ngombwa ko akoresha iy’umugore we ngo amurike mu gihe arimo kurya.

Umugore we yaje gufata telefone ye kugira ngo ashyire abahungu be ibyo kurya mu icumbi babamo,  Nsengiyumva arakazwa  n’uko bamusize mu kizima.

Uwo mukobwa we yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo burakari babona butaturutse ku kwamburwa telefoni gusa, ahubwo ari nk’imbarutso y’ibyo yari yarateguye byo kuzica nyina.

Ati: “Yakomeje atera amahane cyane, atuka mama ngo kuki yamusize mu kizima n’andi magambo menshi, tubwira mama guceceka akamwihorera. Abonye twese twamwihoreye asohokana icyuma yacuze, ajya ku irembo musaza wanjye akinguye urugi gato ngo arebe aho ari, Papa agira ngo ni Mama ukinguye azana cya cyuma agikubita mu kirahuri cy’urugi arakimena ariruka.”

Bahise bahamagara Umukuru w’Umudugudu n’abaturanyi, bahageze baramubura ariko basaba abasigaye mu rugo gukinga, icyo kibazo kikaza gukurikiranwa mu masaha ya mugitondo.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo ngo Umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bahageze, basanga umugabo ntiyaharaye.

Bakomeje kumushakisha, bageze mu murima we w’ikawa basanga yazirandaguye kimwe n’amateke yari arimo. Bakomeje bageze mu ikawa z’umuturanyi we basanga yimanitse  mu giti kinini cya gereveriya gihari akoresheje ikiziriko cy’inka.

Abana bo muri uwo muryango bavuga ko ayo makimbirane yabaye karande ariko ngo intandaro ikaba ari imicungire mibi y’umutungo w’umuryango uwo mugabo yashoraga mu businzi.  

Umukuru w’Umudugudu wa Kazibira Vuganeza Jean d’Amour, avuga ko amakimbirane muri uyu muryango yari amaze igihe kirekire, ubuyobozi bwagerageje kubunga bikanga kuko umugabo yakomeje kubanira nabi umugore n’abana.

Ati: “Ni urugo rwabanaga nabi cyane rwose n’abaturanyi baragerageje byarananiranye. Hari n’izindi muri uyu Mudugudu zimeze zityo, twifuza ko ubuyobozi budukuriye bukoresheje Inshuti z’Umuryango, Inteko z’Abaturage n’ubundi buryo bushoboka, bwazaziganiriza tukareba ko zakwisubiraho bitarageza kuri uru rwego”.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Nsengiyumva asize umugore n’abana barindwi, umukuru arengeje imyaka 30 na ho umuto afite imyaka 17.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39