Nyamasheke: Umwana w’umwaka n’amezi 8 yaguye mu cyobo cy’amazi arapfa

Nyamasheke: Umwana w’umwaka n’amezi 8 yaguye mu cyobo cy’amazi arapfa

Umutoniwase Rosine w’umwaka n’amezi 8 gusa wari wasizwe n’ababyeyi be mu rugo yaguye mu cyobo cy’amazi acitse abavandimwe be bari bamusigaranye ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko icyo cyobo cy’amazi cyari cyaracukuwe n’abo muri urwo rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bitaba, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, yacitse abavandimwe be bari bamusigaranye, yikubita mu cyobo cy’amazi ava ku nzu kidapfundikiye ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Harindintwali Jean Paul, avuga ko byamenyekanye  saa tanu n’igice z’igitondo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo.

Ababyeyi be bari bamusigiye abandi bana 3 bavukana bo bajya guhinga, maze uwo mwana aca mu rihumye abavandimwe be agwa mu cyobo ntibabimenya, ararohama kuko cyarimo amazi y’imvura.  

Ati: “Cyari icyobo bari baracukuriye gufata amazi y’imvura kiri munsi y’urugo, bakora ikosa ryo kutagipfundikira kandi bazi ko umwana nk’uwo w’igitambambuga ashobora kuhagera akahakinira akaba yanagwamo adafite umuri iruhande.

Ubwo bari bamusigiye abavandimwe be bakajya guhinga, batunguwe no guhamagarwa n’umwe muri abo bana, ababwira ko yabacitse bakamushaka bakamubura, bakomeje gushakisha bamusanga muri icyo cyobo cy’amazi yaguyemo yapfuye.”

Gitifu Harindintwali akomeza avuga ko ababyeyi bahise batabaza abaturanyi n’ubuyobozi, barahagera bategereza RIB ngo ibanze ikore iperereza kuko nk’ubuyobozi badapfa kwemera icyishe umuntu hatabayeho iperereza n’isuzuma rya muganga.

RIB imaze gufata ibimenyetso, umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga mbere y’uko ushyingurwa, aho biteganijwe ko uyu mwana ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya  6 Ugushyingo.

Mu Karere ka Nyamasheke  hamaze iminsi havugwa imfu z’abana, ari iziterwa no kurohama mu migezi, mu kiyaga cya Kivu n’uyu warohamye mu cyobo cy’amazi, kandi inyinshi ugasanga zituruka ku burangare bw’ababyeyi cyangwa abo baba basigiye abana.

Gitifu Harindintwali Jean Paul avuga ko muri uyu Murenge wabo imfu z’abana nk’izo zitari ziherutse, agasaba ababyeyi  kurushaho kwita ku bana babo, bakabarinda ibishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima.

Yakanguriye abacukura ibyobo by’amazi aturuka ku nzu zabo kubipfundikira ngo bidateza impanuka, akongeraho ko nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, umuturage wese waba afite icyobo cy’amazi kidapfundikiye asabwa kwihutira kugipfundikira, abatuye ahashobora gushyira ubuzima bw’imiryango yabo mu kaga bakihutira kuhava  n’abafite inzu zitaziritse ibisenge bakabizirika muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Francois

Birababaje cyane , gucukura icyobo nkicyo hafi y’urugo ntugipfundikire ni bibi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54