Nyamasheke: Imirambo 2 y’abashumba bamaze iminsi 3 babuze yabonetse mu kiyaga

Nyamasheke: Imirambo 2 y’abashumba bamaze iminsi 3 babuze yabonetse mu kiyaga

Abashumba bataru babiri bo mu ngo zitandukanye bari bamaze iminsi itatu baburiwe irengero, basanzwe mu kiyaga cya Kivu ari imirambo mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Abo bashumba ni Mugisha Hesron  w’imyaka 19 uvuka mu Kagari ka Gako na Nzayituriki Fabrice w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Rwesero muri uwo Murenge wa Kagano, bakaba bakoraga mu ngo ebyiri zo mu Mudugudu wa Kaduha, Akagari ka Shara.

Bivugwa ko bombi babuze tariki ya 4 Werurwe ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi mu kibaya cya Rwakina, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, bakaba babonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku wa Kane tariki ya  Werurwe ari imirambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara Subukino Gratien, abo basore bafashe ubwato bw’abakoresha babo bakabujyana kwahira ubwatsi muri icyo kibaya buri wese akaba yari afite ubwe.

Kuba ngo baragiye mu bwato bajya gushaka ubwatsi bw’amatungo ngo ni ibisanzwe kuko aborozi bo muri ako gace ari ko basanzwe babigenza bajya gushaka ubwatsi mu kibaya cya Rwakina ugeramo ari uko wambutse amazi.

Akomeza avuga ko ba shebuja batagereje ko bagaruka barababura, bigeze nimugoroba bagiye kubareba, basanga bwa bwato bajyanye burimo ubwatsi, inkweto n’imyenda bari bagiye bambaye, bo barababura.

Babimenyesheje ubuyobozi, Inzego z’umutekano n’abaturage, batangira kubashakisha banifashishije abarobyi basanzwe bakoresha iki kiyaga buri munsi.

Gitifu Subukino ati: “Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe, duhawe amakuru ko imirambo yabo ibonywe mu kiyaga cya Kivu buburukiye iruhande rw’ayo mato yombi, andi makuru mwayabaza abo mu Murenge wa Kanjongo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo Hategekimana Jean Thierry, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru agira ati’’ Ni byo, imirambo yabo yabonetse iruhande rw’ayo mato bari bajyanye, ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.”

Yakomeje ashimangira ko n’iperereza rikomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwabo. Ati: “Dukeka ko baba baragiye koga bakarohama mu kiyaga cya Kivu, ariko byose bizagaragazwa n’isuzuma rya muganga n’iperereza ry’inzego z’umutekano.”

Yavuze ko bigoye kumenya uko byagenze ngo abo bashumba barohame kuko bari bonyine, gusa ngo bigaragara ko ubwatsi bwo bari bamaze kubwahira banabushyize muri ayo mato yombi.

Ni nay o mpamvu bikekwa ko abo bashumba bamaze gushyira ubwatsi mu mato ubundi bakajya koga bakarohama, bakabura ubatabara.

Aba bayobozi bombi bavuze ko abaturiye iki kiyaga basabwa ko ugiye koga cyangwa gutwara ubwato mu kiyaga akwiye kwambara  imyambaro yabugenewe.

Gusa ngo hari igihe abaturage, cyane cyane urubyiruko, babirengaho bakishora mu mu mazi batambaye amakote abarinda, bakaba bahahurira n’ingorane zirimo no kubura ubuzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14