Nyamasheke: Arakekwaho kwica mugenzi we amuziza amafaranga 2,500

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Nsengiyumva Callixte w’imyaka 28, wo mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we bakoranaga imirimo y’ubwikorezi bw’imyaka witwaga Dusabirema Eric w’imyaka 22, wo mu Mudugudu wa Runyinya muri akagari amuziza amafaranga 2,500 yamwimye.

Nsengiyumva Callixte, ufite umugore n’umwana, yishe Dusabirema Eric amutegeye mu nzira, amutemaguza umuhoro mu mutwe, umunwa n’amaboko. Avuga ko intandaro ari amafaranga 5,000 bakoreye ari 2 ku wa 26 Mata 2026 uwo bakoreye ayaha uriya musore  Dusabirema, abwira Callixte ko agiye kuyavunjisha  akamuha aye 2,500, aho kuyavunjisha ayatwara yose.

Ati: ’’Barabipfuye baranarwana, Dusabirema arusha imbaraga Nsengiyumva amukubita hasi aho barwaniraga amusiga atarabyuka ariruka arataha. Aho Callixte abyukiye yamukurikiranye iwabo mu rugo. Ababyeyi ba Dusabirema babonye ubukana Callixte azanye bakingirana umuhungu wabo. Nsengiyumva agize umujinya amena urugi n’idirishya by’inzu y’iwabo y’uyu mugenzi we.’’

Akomeza avuga ko ababyeyi ba Dusabirema bagiye kurega Callixte wabasenyeye ngo ashaka umuhungu wabo, ubuyobozi bw’umudugudu bwanzura ko agomba kuriha ibyo yangije n’ayo mafaranga 2,500 atahawe akajya muri izo ndishyi.

Nsengiyumva aho kumva ibyo yabwiwe, yakoze amayeri yo kwiyegereza Dusabirema, amugira inshuti. Ababyeyi be bamubujije ubwo bucuti bushya na Callixte ariko we aranga avuga ko biyunze kandi aho biyungiye ababyeyi batahazi.

Ati: “Ababyeyi banze kubyivangamo barabareka, bategereza ahubwo ko uyu mugabo azabasanira urugi n’idirishya baraheba.  Mu ma saa yine z’iri joro ryakeye, ubwo n’ubundi bari kumwe, Callixte yajyanye Dusabirema kuri butiki iri aho bari bakoreye amugurira irindazi, ari ukumucunga ku jisho ngo amuhuze abone uko ajya kumutegera mu nzira.”

Yakomeje ati: “Akirirya, Nsengiyumva yahise ajya kumutegera mu nzira anyuramo n’umuhoro, nyakwigendera atashye, ageze hafi y’iwabo, undi aramwubikira amutemagura mu mutwe, umunwa n’amaboko. Uwo musore yatabaje atabarwa n’abarimo mushiki we, babona uwo mugabo yiruka n’umupanga ujejeta amaraso ajya iwe kuko baturanye.’’

Avuga ko batabaje abandi baturage uwari umaze gukora ibara afatwa ataracika. Uwatemwe abatabaye bagize ngo arimo akuka, batumiza imbangukiragutabara y’ibitaro bya Bushenge, iraza, bakoresha ingombyi bamugeza aho iri, umuganga wari uyijemo kumureba amurebye asanga yapfuye.

Umuturanyi wabo bombi, Renzaho Joseph, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’abaturanyi babo urwo rupfu rwabababaje cyane, cyane cyane ko uyu musore yagaragazaga ko biyunze, nta kindi kibazo bafitanye, babanye neza.

Ati: “Yamukoreye ubugome bukabije rwose, kubanza kumwigiraho inshuti, akajya amugurira utuntu, undi akumva ikibazo bari bafitanye cyarashize, akamutegera mu nzira akamwica. Byaratubabaje cyane nk’abaturanyi babo bombi. Ntawatekerezaga ko amafaranga 2500 yatera umuntu kwica undi kariya kageni.’’

Nzeyimana Jean Népomuscène na we asanga amafaranga uko yaba angana kose adakwiye gutera umuntu kwambura mugenzi we ubuzima. Ati: “Ni inkuru y’akababaro cyane. Nubwo uriya mukuru yari yashatse umugore ariko bombi bari abasore bafite imbaraga zo gukorera Igihugu, none kibahombye bombi kubera amafaranga 2,500. Umwe arapfuye, undi abo mu muryango we bagiye kumutakazaho byinshi bamugemurira ntacyo yungura urugo rwe kubera kudatekereza neza.’’

Yongeyeho ati: “Nubwo n’undi kumwima amafaranga ye atari byo, ariko ntiyakabaye impamvu yo kumwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, avuga ko iyi nkuru ikimenyekana ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise batabara, ukekwaho kwica mugenzi we atabwa muri yombi ashyikirizwa  sitasiyo ya RIB ya Shangi.

Ati: ’’Yafashwe,yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Shangi, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Uyu mugabo n’ubundi yari asanzwe ku rutonde rw’abo twita ibihazi bateza umutekano muke mu Mudugudu kuko ari na bwo yari akiva muri Transit Center ya Gataka. Ikigaragara ntiyahindutse.’’

Yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko aya mafaranga 2500 amuteye kwambura ubuzima mugenzi we,iyo ayaregera ubuyobozi buba bwarabikemuye mu mahoro bagakomeza gukora imirimo yabo. Iki cyemezo kigayitse yafashe ntacyo kimumariye ahubwo kimujyanye mu butabera.

Amakuru atangazwa n’umwe mu baturanyi akaba n’umwe mu bakoranaga umurimo umwe na Nsengiyumva Callixte, yabwiye Imvaho Nshya ko yari amaze iminsi mike avuye muri Transit center ya Gataka mu Murenge wa Kagano, aho yari amaze amezi 3 azira kujya guteza umutekano muke mu rugo rw’umukuru w’Umudugudu wa Gasumo ashaka kumukubita.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE