Nyamasheke: Abarobyi barohoye umurambo w’umwana w’imyaka 13

Nyamasheke: Abarobyi barohoye umurambo w’umwana w’imyaka 13

Abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’Akagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, barohoye umurambo w’umwana w’imyaka 13  warohamiye ahitwa ku mucanga ubwo yari yagiye koga kandi atabizi.

Uwo mwana witwa Ndizeye Ernest yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Muraza ruherereye muri uwo Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibogora Mukankusi Marie Josiane, yabwiye Imvaho Nshya ko saa saba n’iminota 50 z’igicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, ari bwo uyu mwana wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Kajumiro, Akagari ka Kigarama muri uyu Murenge wa Kanjongo, yasanze nyina mu isoko rya Kirambo amugurira imyenda.

Nyuma yahise acika nyina akurikira abandi bana 3 bajya koga ahitwa ku mucanga mu Mudugudu wa Kabuyaga, Akagari ka Kibogora, bahageze umwe w’imyaka 15 ajyamo na we aramukurikira abandi basigara imusozi.

Uwo mwana w’imyaka 15 ngo yaroze kuko we ngo abizi, akomeza kugenda  imbere ya nyakwigendera, undi na we amukurikira ariko ngo yarahindukiye ntiyamubona inyuma ye n’abari imusozi bavuga ko batamubona.

Abo bana barashobewe bakeka ko yarohamye ni ko kujya gutanga amakuru, abaturage, Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano barahurura.

Gitifu Mukankusi ati: “Twamaze kumva iyo nkuru turahurura tujyayo, turashakisha turaheba, twiyambaza abarobyi bamenyereye iby’amazi mu Kivu bashyiramo umuraga barakomeza bazenguruka mu gice abana bavugaga ko ari cyo yarohamiyemo, barashakisha, umurambo we bawugeraho ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe.”

Umurambo w’uwo mwana wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa 22 Ukwakira.

Gitifu Mukankusi yasabye ababyeyi begereye ikiyaga n’abakeka ko abana babo bajyayo koga, kuba maso, bakajya babakurikiranira hafi, umwana akoga ari kumwe n’ababizi bashobora kumufasha cyangwa kumwigisha, bikaba na byiza bagiyemo bambaye imyambaro yabugenewe kuko abenshi mu bana ubona bapfa kwishoramo mu buryo bwatera impungenge.

Uyu mwana arohamye nyuma y’iminsi 4 gusa muri uyu Murenge mu mugezi wa Kigoya habonetse undi murambo w’umwana w’imyaka 5, bivugwa ko yatwawe n’amazi y’uyu mugezi agerageza gusanga nyina batabanaga.

Abaturage b’uyu Murenge bavuga ko bibabaje cyane gutakaza abana 2 barohamye mu mazi mu minsi itageze  kuri itanu, bakavuga ko hakwiye ingamba zo kurinda abana imfu nk’izi zishobora kwirindwa.

Ibiro by’Umutenge wa Kanjongo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54