Nyamasheke: Abahinzi barakangurirwa gukora ubuhinzi kinyamwuga

Nyamasheke: Abahinzi barakangurirwa gukora ubuhinzi kinyamwuga

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bakunze kwibasirwa n’inzara kubera guhinga ibihembwe bibiri by’ihinga gusa, beretswe uko bazihaza mu biribwa by’igihe kirekire maze bakabasha.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yatangije igihembwe cy’ihinga 2024A mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Nyabitekeri, asaba abaturage guhinga kijyambere kugira ngo bihaze mu biribwa.

Ni igikorwa cyabereye kuri site ya Basha, ingana na hegitari 14, ahatewe imbuto y’ibigori.

Dr. Ndabamenye yasabye abaturage ba Nyabitekeri kongera umusaruro bahinga kinyamwuga.

Yagize ati: “Murasabwa guhinga kinyamwuga mukoresha imbuto y’indobanure, mukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, guhingira ku gihe, kurwanya isuri hose; gusarura ibyeze, guhunika no kwirinda kugurisha imyaka yanyu yose mukicura”.

Ku ruhande rw’abaturage bo basabye ko bahabwa imashini zo kuvomera imyaka bifashishije amazi y’i Kivu kuko bahinga ibihembwe bibiri gusa.

Umwe muri bo yagize ati: ”Duhinga ibihembwe bibiri gusa, igihembwe cya gatatu tukigiramo izuba rikomeye, turasaba ko baduha imashini zadufasha kuvomerera imyaka”.

Kuri iki cyifuzo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr Telesphore Ndabamenye yabwiye abahinzi b’i Nyabitekeri ko mbere yo guhabwa imashini zibafasha kuvomera imyaka, hazabanza gukorwa inyigo y’ahantu hari ubutaka bwagutse bwaberana n’ibikorwa byo kuhira.

Mu gufasha aba baturage kongera umusaruro, binyuze mu mushinga Hinga Wunguke uzamara imyaka 5 ukorera mu Karere ka Nyamasheke, uzabafasha kongera umusaruro ari mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wa CNFA mu Turere twa Nyamasheke na Nyamagabe, binyuze mu mushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga na USAID, Nyabyenda Jean Paul yavuze ko uwo mushinga uzafasha abahinzi guhinga kijyambere, bakongera umusaruro, bityo bakihaza mu birirwa.

Yagize ati:  ”Uyu mushinga uzafasha abahinzi ubakorera ubuvugizi butandukanye, haba kongera umusaruro mu buryo burambye bakihaza mu biribwa, bakabona amasoko y’ibyo bejeje hanyuma bagahuzwa n’ibigo by’imari”.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42