Nyamasheke: Abafungiwe Jenoside bakarekurwa bafungiwe ingengabitekerezo yayo

Nyamasheke: Abafungiwe Jenoside bakarekurwa  bafungiwe ingengabitekerezo yayo

Usekanabo Callixte w’imyaka 67 na Kanyandekwe Evariste w’imyaka 48 batawe muri yombi bakekwaho ingengabirekerezo ya Jenoside mu gihe bombi bigeze gufungirwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakarekurwa batarangije igihano. 

Abo bagabo bombi bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranyweho. 

Usekanabo Callixte yatawe muri yombi akurikiranyweho kubwira umukecuru w’imyaka 72 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko yamukata ijosi. 

Uwo mukecuru utuye mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, avuga mko ayo magambo yayamubwiye ubwo yamufatiraga mu cyuho amaze kumwibq igitoki mu murima uherereye mu Mudugudu wa Mutusa.

Usekanabo Callixte yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aburanishwa n’Urukiko Gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka 9 ariko agafungwa imyaka 2 gusa. 

Imyaka yari isigaye yagombaga kuyikoramo imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, ariko ngo na yo yayikoze mu myaka ibiri n’igice gusa. 

Bivugwa ko yakomeje kwihishahisha mu Mudugudu wa Mutusa, yakumva hari abajujura ko atarangije igihano agahungira mu Bugarama mu Karere ka Rusizi. 

Umukecuru yabwiye ko yamukata ijosi, yagize ati:  “Yaraje ingeso y’ubujura iramwokama, atangira kujya atwiba imyaka mu mirima. Ngiye guca igitoki mu murima wanjye nsanga yagiciye anagifite, mubajije impamvu yanyibiye igitoki turacyocyorana, arambwira ngo umupanga we azi aho yawushyize nkomeje kumuzamuraho akanwa yawuzana akankeba akajosi.”

Uwo mukecuru ngo yahise agira ubwoba kuko acyibuka uburyo uwo mugabo yari umugome mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na byo byamuteye gutangira amakuru ku gihe kugira ngo Usanabo afatwe. 

 Ati: “Mu byo yafungiwe no kwica umugabo wanjye muri Jenoside byarimo. Numvise ntashywe n’ubwoba kuko n’ubusanzwe mba jyenyine, ntekereza ko nijoro yaza akankuraho ijosi nk’uko yari abimwbiye.”

Vuganeza Laurent uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kagano, yabwiye Imvaho Nshya ko usekanabo afunganywe na Kanyandekwe Evariste uvugira mu ruhame ko ubuhiri yicishije abantu muri Jenoside ntaho bwagiye. 

Kanyandekwe na we Urukiko Gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka icyenda ariko afungwa imyaka itandatu n’igice, ataha igihano kitarangiye bivugwa ko yafunzwe ataruzuza imyaka y’ubukure. 

Vuganeza ati: “Aya magambo akomeza kuvuga mu ruhame n’abo bafunganywe barayamaganye bavuga ko adakwiye, akwiye gufatwa akayabazwa kuko yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Twarabigenzuye dusanga koko abyigamba buri gihe, turamufata na we ashyikirizwa ubugenzacyaha.”

Vuganeza Laurent akomeza ahamya ko uretse ayo magambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside bavuga, abo bagabo bakwiye gukurikiranwa bundi bushya ku byaha bahaniwe bakaba barangiza igihano. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemeje ko abo bagabo batawe muri yombi, ndetse bakaba basanze abandi bane bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Yakomeje agira ati: “Icyaha cya Jenoside ntikizima n’ibihano ku byaha bya Jenoside ntibizima. Iby’uwo utararangije ibihano, n’uwo wabeshye imyaka banahindukira bagakomeza ingengabitekerezo ya Jenoside turizeza abarkotse ko byose bizasuzumwa n’ubugenzacyaha ubutabera bugatangwa.”

Yasabye abaturage kudahishira umuntu wese uketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi cyane butakwihangairwa. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 3
BIKORIMANA Francois

Ubutabera bukurikizwe kugirango abakoze ibyaha babibazwe

BIKORIMANA Francois

Ubutabera bukurikizwe kugirango abakoze ibyaha babibazwe

Nibatsindwe

Arega akabaye icwende ntikoga ngo gacye!!! Niyo koze ntigashira umunuko!!!!
Abakoze jenocide bose bakwiye kwicwa!!!!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14