Nyamagabe: Abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bahawe hegitari 100 z’ubutaka

Nyamagabe: Abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bahawe hegitari 100 z’ubutaka

Mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’ibirayi, abatubuzi b’ibirayi mu Karere ka Nyamagabe bahawe hegitari zirenga 100 z’ubutaka kugira ngo bagure ibikorwa byabo bizafasha kongera umusaruro w’ibirayi n’ibiciro byabyo bikarushaho kugabanyuka.

Abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bo muri ako Karere bahawe ubutaka bwo gutuburiraho ibirayi, baravuga ko buzabafasha kongera imbuto zikwizwa mu baturage mu kuziba icyuho cy’ibura ry’ibirayi ku isoko.

Mu kiganiro abahawe ubutaka bagiranye na Imvaho Nshya, bemeje ko kuva batangira gutubura imbuto byatumye igiciro cy’ibirayi mu Karere ka Nyamagabe kitazamuka cyane nk’ahandi.

Nkurikiyimana Jean Marie Vianney utuye mu Kagari ka Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, yavuze ko ubutubuzi bw’imbuto ari igisubizo kirambye cy’ibura ry’ibirayi ku isoko iyo bukozwe neza.

Yagize ati: “Kera nahingaga ibirayi byo kurya gusa ariko ntangira gutubura ibirayi ku buso bwa hegitari 11 none banyongereye ubutaka bungana na hegitari 18 buzatuma nshobora kubona toni zirenga 200 byeze neza mu gihe cy’ihinga cya A.

Akomeza ashimira Leta ko yamwongereye ubuso yahingagaho akaba ageze kuri hegitari 29 avuye kuri 11, akemeza ko azatanga imbuto ishobora kwiyongera ikava kuri toni 150 yabonaga ikagera kuri toni 200.

Mukamana Verena na we avuga ko kuva yatangira ubutubuzi byamufashije kwiteza imbere ariko agashimira Leta ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire kuri Nkunganire.

Ashimangira ko ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bwatumye igiciro cy’ibirayi kitazamuka cyane kuko abaturage benshi babonye ibyo bahinga bakihaza ndetse bagasagurira n’amasoko.

Yagize ati: “Kuva natangira gukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi niteje imbere kuko mbere nezaga ibiro 400 byonyine, ariko maze gutangira ubutubuzi bw’imbuto nabonye umusaruro mwinshi biturutse kuri Nkunganire duhabwa ku mafumbire. Banatwongereye ubutaka bidufasha guhaza isoko ry’imbuto kuko abagera nibura kuri 95% bo mu Murenge wacu bahinga ibirayi ku mbuto tubagurisha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Ildebrand Niyomungeri  avuga ko aba batubuzi b’imbuto y’ibirayi bongerewe ubuso baguriraho ibikorwa byabo kugira ngo bakemure icyuho kiri mu buhinzi bw’ibirayi mu Gihugu.

Yavuze ko mu Karere kose habarurwa hegitari 2035 zihingwaho ibirayi muri rusange, mu gihe ubutubuzi bwo bukorerwa mu butaka bubarizwa mu Mirenge itanu y’Akarere.  

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeza ko bukomeje gufasha abahinzi kubona ubundi buso n’ibindi byangombwa byose bigenerwa abahinzi.

Abatubura imbuto y’ibirayi bishimiye ubuso bongerewe buzafasha kuziba icyuho cy’ibura ry’ibirayi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17