Nyagatare: Uwarokotse Jenoside arashima inzu ya miliyoni 18 Frw yubakiwe imuruhuye ubukode

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwashyikirije Uwimana Jacqueline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yishimiye ko igiye kumuruhura ubukode bwa buri kwezi.

Ni inzu yujuje ibisabwa yubatswe  mu Murenge wa Nyagatare Akagali ka Barija mu Mudugudu wa Kinihira, akaba yayishyikirijwe ku wa 14 Gicurusi 2026. Uwimana yashimye  ko yahawe iryo cumbi ryujuje ibisabwa, dore ko yari amaze imyaka 32 atagira aho kuba hatekanye.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yasabye inzu kuva kera ariko ntayihabwe kubera ko urutonde rw’abari bazikeneye rwari runini. Ati: “Ni kenshi nifuje ko nahabwa icumbi ariko ubufasha ntibungereho kubera ubwinshi bw’abari bafite iki kibazo. Nageze aho nsa nubivuyemo menyera ubuzima bwo gucumbika, aho nabaga nkodesha mu tuzu tubi kubera nta bushobozi. Byari imbogamizi kutagira aho mba nita iwanjye kuko byamfatanyaga no kutagira ubushobozi bityo imibereho ikarushaho kumbana mibi cyane.”

Uwimana avuga ko yanezerewe cyane yumvise ahamagawe akabwirwa ko yitegura kuko yabonewe inzu agiye gutuzwamo. Ati: “Numvise ntunguwe cyane ko bampamagaye, nagize ibyishimo byinshi nsigara mfite amatsiko yo kumenya aho ngiye gutuzwa. Tugejejwe aha kubyakira byarangoye, kuko twahawe inzu yubatse neza, ifite ibikenewe byose, amashanyarazi, amazi hafi, hanyuma b’ibikoresho byose mu nzu.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi ndashima cyane ubuyobozi bwaturokoye bukaba bukomeje no kuduhangayikira bushakisha uko tugenda tuva mu bibazo twasigiwe n’amateka mabi yatubayeho. Nabagaho mpingira amafaranga (guca inshuro) nubwo ubu nta butaka ndabona ariko nibura ni yo nshuro ngiye kuyica mfite aho ntaha ejo n’ejobundi bizaba byiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bushyize imbere gahunda yo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu bihe nk’ibi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakibandwa kureba abayirokotse bagifite imibereho itari myiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague yagize ati: “Dufite ibyiciro bitandukanye by’abaturage bakeneye aho kuba hakwiye.” Yongeraho ati: “Buriya ikintu cy’ibanze wafasha umuntu ni ukumubonera icumbi. Inzu ituma umuntu agira umutuzo yaba hari n’ibyo ashoboye gukora abikora atuje kandi bikagenda neza.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshangano Mboneragihugu (MINUBUMWE) buri mwaka w’ingengo y’imari tugira gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badafite amacumbi. Ni gahunda izakomeza uko ubushobozi bugenda buboneka tugakemura iki kibazo cy’abadafite inzu.”

Iyi nzu Uwimana Jacqueline yahawe irimo ibikoresho byo mu nzu, yashyizwemo amashanyarazi yubakirwa igikoni n’ikigega cy’amazi aho byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 18.

Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarubakirwa ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, buherutse gutangaza ko hakiri abatarabonerwa amacumbi bagera ku 177 aba biyongeraho n’abafite inzu zikeneye gusanwa hafi 400 aho hakirimo gushakwa ubushobozi na bo ngo babonerwe amacumbi agezweho.

Uwimana yanejejwe no guhabwa icumbi yari amaze igihe asaba
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE