Amajyaruguru: Ubuhinzi bw’ingano n’ibigori bwateje abahinzi imbere

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko guhinga ingano n’ibigori mu buryo bwa kijyambere, bakoresheje imbuto z’indobanure n’ifumbire, byabafashije kuva ku buhinzi bwo gutunga imiryango gusa bakiteza imbere, ku buryo babona amafaranga abahindurira imibereho.

Bamwe muri bo bavuga ko amafaranga bakura mu musaruro w’izi ngengabukungu yabafashije kugura indi mirima, kubaka inzu nziza, korora inka no kwizigamira, ibintu bavuga ko bitari byoroshye kubona igihe bakoraga ubuhinzi bwa gakondo.

Kanyeganji Aloys wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi, ni umwe mu bahinzi bavuga ko ingano zahinduye ubuzima bwe.

Avuga ko yatangiye guhinga ingano ku buso bwa are 60, ariko ubu akaba amaze kugera kuri hegitari imwe, aho avuga ko mu gihembwe kimwe cy’ihinga ashobora kwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice.

Kanyeganji avuga ko intambwe yateye ayikesha ahanini gukoresha imbuto nziza y’ingano yahawe na RAB, ku bufatanye na Kenya Seed Company izwi nka Njolo, avuga ko ari nziza kandi ikera mu gihe gito ugereranyije n’ubwoko yakundaga gukoresha mbere.

Yagize ati: “Mbere twahingaga ingano za Maroko n’izindi, ariko zajyaga zimara igihe kirekire mu gutanga umusaruro. Njolo yo imara amezi atatu ikera, kandi umusaruro wayo ni mwiza mwinshi.”

Uyu muhinzi  Kanyeganji, avuga ko amaze imyaka igera kuri 40 akora ubuhinzi, ariko mu myaka ya mbere yakoraga ubuhinzi bwo mu kajagari, aho yavangaga ibihingwa bitandukanye kandi umusaruro ukaba utamufasha kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Avuga ko mbere y’uko atangira gukoresha imbuto y’indobanure, ingano yahingaga zashoboraga kumara amezi agera kuri atandatu kugira ngo zere, bigatuma asarura rimwe mu mwaka.

Kanyeganji avuga ko guhindura uburyo yahingagamo byatumye ubuhinzi bwe buhinduka igikorwa cy’ubucuruzi kimutunze, kugeza aho ubu afite abakozi bagera kuri 25 ahemba mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi bwe bw’ingano.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’ingano bwampinduriye ubuzima. Ubu mfite abakozi bagera kuri 25, nkabaha akazi kandi nkabahemba. Iyo ndebye umutungo maze kubona mbikesha ubuhinzi, ndabona hari aho nateye imbere.”

Avuga ko mu byo ubuhinzi bwamufashije kugeraho harimo kubaka inzu, harimo n’izo akodesha zikamwinjiriza amafaranga buri kwezi, kugura inka ndetse no gukomeza gushora amafaranga mu yindi mitungo.

Inka afite na zo, avuga ko azigaburira ibisigazwa by’ingano nyuma yo kuzitunganya neza, bityo ubuhinzi n’ubworozi bikagenda bifashanya.

Kanyeganji asaba abandi bahinzi kudatinya gushora imari mu buhinzi, kuko iyo bukozwe mu buryo bwa kijyambere bushobora gutanga amafaranga ahindura imibereho y’umuryango.

Yashimiye ubufatanye bwa RAB na Kenya Seed Company bwatumye imbuto z’indobanure zigera ku bahinzi, avuga ko ari imwe mu mpamvu abahinzi batangiye kubona umusaruro mwiza no guhinga bagamije amasoko.

Mugabushaka Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, we avuga ko ubuhinzi bwa kijyambere bw’ibigori bwamufashije kuva ku buhinzi bwo mu kajagari akagera ku rwego rwo gushora imari mu mutungo utimukanwa.

Avuga ko mbere y’uko ahindura uburyo yahingagamo, umuryango we w’abantu barindwi wabonaga umusaruro muke ku buryo hari n’igihe yajyaga guhaha ifu y’igikoma kandi ari umuhinzi.

Yagize ati: “Jye nari umuhinzi wo mu kajagari, nahingaga ibigori bya gakondo twitaga nyirakagori, wasangaga dusarura duke, tukabiteka mu nkono cyangwa tukabyotsa, ariko nyuma nkajya kugura ifu y’igikoma kandi ndi umuhinzi.”

Mugabushaka avuga ko nyuma yo gukora ingendo shuri no kubona uburyo abandi bahinzi bakoresha imbuto nziza n’ubuhinzi bwa kijyambere, yafashe icyemezo cyo gukoresha imirima mike yari afite ahinga ibigori byo mu bwoko bwa H628 Hybrid.

Avuga ko umusaruro yahise abona wamutangaje, kuko kuri hegitari imwe ashobora gusaruramo toni zigera ku munani, mu gihe ku bigori bya gakondo atageraga kuri toni imwe kuri hegitari.

Yagize ati: “Nkimara kubona imbuto nziza narayigerageje. Ubu kuri hegitari nshobora kubona toni umunani, mu gihe mbere ku bigori bya gakondo na toni imwe ntayigeragaho.”

Avuga ko ibigori bya H628 Hybrid byamufashije no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi, kuko bifite uruti rurerure kandi rukomeye, ku buryo abona ibiti byo gushingiriza ibishyimbo bye.

Kuva yatangira kubona umusaruro mwinshi, Mugabushaka avuga ko atakomeje guhinga gusa ku mirima yari asanzwe afite, ahubwo yatangiye kugura indi. Kugeza ubu, avuga ko amaze kugura imirima itatu y’agaciro kagera kuri miliyoni 25 Frw.

Avuga kandi ko ubuhinzi bwamufashije gutangira kwizigamira, aho yafunguye konti muri banki kugira ngo amafaranga ava mu buhinzi acungwe neza kandi amufashe gukomeza kwagura ibikorwa bye.

Yagize ati: “Iyo ubuhinzi ubukoze neza, ntabwo buba ubwo kurya gusa. Bushobora kukwinjiriza amafaranga ugura undi murima, ukorora, ukizigamira ndetse n’umutungo wawe ukagenda wiyongera.”

Nsengiyumva Felicien, umukozi wa RAB kuri Station ya Musanze ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto, avuga ko gukoresha imbuto z’indobanure no guhinga mu buryo bwa kijyambere biri mu bituma umusaruro w’abahinzi wiyongera.

Avuga ko ubufatanye bwa RAB na Kenya Seed Company bwagize uruhare mu kugeza ku bahinzi imbuto z’indobanure, bigafasha benshi guhindura imikorere yabo no guhinga bareba ku isoko.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’ingano n’ibigori buzamura umuturage. Iyo umuhinzi akoresheje imbuto nziza, ifumbire kandi agahinga afite isoko, umusaruro uriyongera kandi amafaranga akura mu buhinzi akamufasha kwiteza imbere.”

Nsengiyumva avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga imbuto z’ingano n’ibigori zamaze kuboneka, bityo abahinzi bakaba bakwiye gutangira gutegura imirima hakiri kare.

Yibutsa abahinzi ko badakwiye gutera imbuto babonye yose, ahubwo ko bagomba gukoresha imbuto zemewe kandi zihuje n’ubuso bafite, kuko gutera imbuto nyinshi cyangwa izitandukanye n’izemewe bishobora kubateza igihombo.

Yagize ati: “Imbuto zarabonetse. Abahinzi bakwiye gutegura imirima hakiri kare, ariko bakirinda gutera imbuto babonye yose. Ni ngombwa gukoresha imbuto nziza kandi ikwiye ubuso bafite kugira ngo birinde igihombo.”

Ku bahinzi nka Kanyeganji na Mugabushaka, guhindura imikorere y’ubuhinzi, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire byabafashije kubona umusaruro mwinshi no kuwubyazamo imari. Bavuga ko kandi  amafaranga bakura mu buhinzi akomeje kubafasha kugura indi mirima, korora inka, kubaka inzu no kwizigamira, bigatuma ubuhinzi butaba gusa uburyo bwo kubona ibyo kurya, ahubwo bukaba ishoramari rishobora guhindura imibereho y’umuhinzi n’umuryango we.

RAB yo isaba abahinzi gukomeza gutegura imirima no gukoresha imbuto zemewe, ariko cyane cyane bagahinga bazirikana isoko, kugira ngo umusaruro mwinshi uzabashe kuvamo inyungu ibafasha gukomeza kwiteza imbere.

Mugabushaka yatejwe imbere n’ubuhinzi bw’ibigori muri Musanze
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE