Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 80 wavirwaga ashima ko yasaniwe inzu akanacanirwa

Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 80 wavirwaga ashima ko yasaniwe inzu akanacanirwa

Nyiramugwera Xavera umukecuru w’imyaka 80 wo mu Kagali ka Ntoma, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare wabaga mu nzu yendaga kumugwaho ashima ko yasaniwe inzu, ikanashyirwamo amashanyarazi akavuga ko agiye gusazira ahantu heza.

Uwo mukecuru ubana n’umwuzukuru we gusa avuga ko yari abayeho nabi kubera kuba mu nzu iva aho imvura yagwaga ku manywa akajya kugama mu baturanyi naho yagwa nijoro ikabanyagira.

Ati: “Ubuzima bwari bubi aho inzu yanjye yavaga cyane kandi nta bushobozi mfite bwo kuyisanira. Ahantu nabaga kuhagera mu mvura wabonaga ari nko mu kiraro cy’itungo kuko utwo ndaraho twanyagirwaga nkazinduka nanitse. Byangiragaho ingaruka zirimo uburwayi bwa hato na hato kubera imbeho, bikamfatanya n’izabukuru nkazahara.”

Nyuma yuko ubuyobozi bugaragaje ko Nyiramugwera afite ikibazo yashyizwe ku rutonde rw’abagomba gusanirwa inzu n’ubuyobozi bw’Akarere.

Nyuma yo gusanirwa inzu ashima ubuyobozi bwamuzirikanye aho avuga ko nta kabuza agiye gusasa neza.

Yagize ati: “Ndumva nezerewe kuko nahinduye imibereho cyane uburyo nabagaho, ntaryama bwahindutse. Ubuyobozi bwansaniye inzu bumpa ibyo kuryamaho (igodora/matola), ibyo kurya n’ibikoresho byo mu nzu. Icyo nshima cyane ni aho kuba hameze neza kuko ubu nagize icyizere ko nzasazira heza.”

Abaturanyi ba Nyiramugwera na bo bavuga ko kuba yarasaniwe inzu ari igikorwa kiza ku kubungabunga ubuzima bwe.

Mukamuganga Oliva agira ati:”Uyu mukecuru yari mu buzima bubi ku buryo igikorwa yakorewe ari ukushyigashyiga.Ubuyobozi bwakoze ibintu byiza birimo no kugeza umuriro w’amashanyarazi hano aho biratuma natwe tuboneraho tukayakuruza mu ngo zacu.”

Umuyobozi wagateganyo w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko ibikorwa nk’ibi bikura abaturage mu buzima bubi ari inshingano z’ubuyobozi ndetse ko bizakomeza.

Ati: “Uriya mukecuru wo mu Murenge wa Rwimiyaga twamenye ko inzu yabagamo yari igiye kumugwira hanyuma tubonye inyunganizi tumushyira mu bagomba gusanirwa inzu tunamushyiriramo amashanyarazi n’ibikoresho. Ni inshingano z’ubuyobozi kubona umuturage wariho afashwa kuhava agahindura imibereho.”

Mukamugwera yasaniwe inzu muri gahunda y’Akarere kari karihaye mu ngengo y’imari y’umwaka ushize aho kateganyaga kubakira ndetse no gusana inzu z’abatishoboye zigera kuri 40.

Inzu ya Mukamugwera mu kuyisana no kuyishiramo umuriro w’amashanyarazi byatwaye agsaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.

Nyiramugwera Xaverine ibumoso, ashima ko yasaniwe inzu yo kubamo
Umukecuru Nyiramugwera Xaverine yishimira ko inzu ye yavuguruwe akaba yanahawe ibiribwa n’ibikoresho bimufasha guhindura ubuzima
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53