Nyagatare: Karangazi yakomorewe ku ndwara y’Uburenge

Nyagatare: Karangazi yakomorewe ku ndwara y’Uburenge

Akarere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi hari harashyizwe mu kato hirindwa ikwirakwira ry’indwara y’uburenge ku ya 29 Kanama 2023, hakomorewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB  kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2023.

Mu itangazo ryasohowe na RAB rivuga ko nyuma yo kubona uko ingamba zo gukumira no kwirinda indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Murenge wa Karangazi, mu Kagari ka Nyamirama zashyizwe mu bikorwa no kuba nta tungo  ryagaragayeho iyo ndwara mu minsi 21, aborozi bakomorewe.

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyafashe uwo mwanzuro gishingiye ku kibazo cy’indwara y’Uburenge yari yagaragaye muri uwo Murenge wahise ushyirwa mu kato mu rwego rwo kwirinda ko iyo ndwara ikomeza gukwirakwira mu Gihugu hose.

Ikigo RAB kandi cyari kimaze kubona uko ingamba zirebana no gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’Indwara y’Uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Kagari ka Nyamirama no kubona ko nta tungo ryagaragayeho ibimenyetso by’Indwara y’Uburenge mu minsi igera kuri 21.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42