Nyagatare: Barubakirwa umuhanda wa Kaburimbo uzatwara miliyari 2,9 Frw 

Nyagatare: Barubakirwa umuhanda wa Kaburimbo uzatwara miliyari 2,9 Frw 

Abaturage b’Imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare barabyinira ku rukoma kubera umuhanda wa kilometero 2,5 batangiye kubakirwa ahantu bamaze igihe kinini babisaba. 

Ni umuhanda biteganywa ko uzuzura utwaye miliyari zisaga 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazoroshya imigenderanire, iterambere ry’ubucuruzi no gukemura ikibazo cy’amazi atari ayoboye neza yabasanyeraga. 

Aba baturage bagaragaza ko ikorwa ry’uyu muhanda rigiye gutuma isura y’aho batuye ihinduka ndetse n’agaciro kaho kakiyongera.

Mutumwinka Daniella agira ati: “Aha hantu dutuye habarirwa mu mujyi. Ariko kubera kutagira imihanda ikoze neza usanga hatateraga imbere kuko ntawifuzaga kuhataha ahishimiye, bigatuka n’uhubatse inzu bimugora kubona uyibamo cyangwa ngo ayikoreremo ku gaciro gakwiye.”

Yongeyeho ko guhabwa umuhanda wa kaburimbo byoroshya ingendo ku buryo n’ushaka kuhakorera atabyinubira. Bivuze ko n’uhafite ikibanza ubu kigiye guhita kizamura agaciro.”

Mukiza Robert nawe yagize ati: “Indi nyungu dutegereje kuri uyu muhanda ni umutekano. Ubundi twanyuraga aha mu gihe cy’imvura tunyereza waba ufite nkutwo witwaje ukumva baratugushikuje ntumenye iyo barengeye. Ariko uyu muhanda wa kaburimbo niwuzura muzi ko unacanirwa, bivuze ko tuzajya tugenda ntacyo twikanga imirimo yacu ikagenda neza.”

Abafite inzu zikodeshwa na bo bahamya ko na bo bagiye kungukira bikomeye ku miyoboro y’amazi izubakwa mu nkombe z’umuhanda kuko amazi yabangirizaga inyubako n’izizikikikije. 

Habimana Edmond yagize ati: “Icya mbere turashima ko uyu muhanda twawushyize mu byo twasabye ubwo hategurwaga igenamigambi ry’Akarere. Twari twagaragaje ko Umudugudu wacu nta miferege (rigole) yahashyizwe zitwara amazi aho bitwangiriza amazu bikadushyira mu manegeka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yahamirije Imvaho Nshya ko muhanda  wa kaburimbo ureshya n’ibirometero bibiri n’igice uri gukorwa muri Phase ya 4 y’icyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza Imbere Imijyi no kwegereza abaturage ibikorwa remezo ( RUDP 2/ Rwanda Urban Development Project).

At: “Ibikorwa nk’ibi biri mu rwego rwo kugira ngo abagenerwabikorwa biteze Imbere. Ubwo mwitegure kugenda n’iterambere riza ribasanga, abafite ibyo mukora bigiye icyo byunganirwaho n’umuhanda mutari mufite ni mubyaze umusaruro aya mahirwe Leta yanyu ibagejejeho. Ikindi uyu mushinga ugamije guca akajagari mu miturire abantu bagututa mu buryo bwiza.”

Biteganywa ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izamara amezi 6, ikazaha akazi  abaturage basaga 500.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kubaka uyu muhanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17