Nyagatare: Baracyakomwa mu nkokora n’igabanyuka ry’umukamo mu mpeshyi
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko ubworozi buhakorerwa bugikomwa mu nkokora n’igihombo gituruka ku igabanyuka ry’umukamo rikabije bagihura naryo mu gihe cy’impeshyi.
Aborozi bo muri ako Karere bavuga ko mu gihe cy’impeshyi ubworozi bwabo bugirwaho ingaruka n’igihombo gituruka ku igabanyuka ry’umukamo. Ibi ngo bituruka ku igabanyuka ry’ubwatsi n’amazi ku batayafite mu nzuri.
Mirenge Desire yagize ati: “Igihe cy’izuba kizahaza aborozi aho usanga hari n’ababura ubwatsi bakagishisha, nabyo biteza ibibazo birimo no kwandura kw’amatungo. Ati: Njye ubwanjye nigeze kubura ubwatsi n’aho twahiraga biragaragara nimura inka zanjye, ibyatumye zibasirwa n’inkurikizi inka zirapfa. Bivuze ko uretse kubura amata nanahombye amatungo.”
Uyu mworozi ariko avuga ko mu bunararibonye afite iki kibazo cyacogozwa no guhinga ubwatsi.
Ati: “Umuti mbona ari uguhinga ubwatsi, urabona ko mu nzuri huma burundu ariko iyo wagize aho uhinga ubwatsi birakurengera. Uyu munsi ubu mfite ubwatsi bushobora gutuma ntasubira inyuma mu mukamo mbona.”
Shyaka Geogy hamya ko kwiringira kuragira mu nzuri bituma iyo izuba rivuye bihita bigira ingaruka ku mukamo.
Ati: “Uyu Mutara ugira izuba ryinshi rikanga aborozi umukamo ukabura, biterwa nuko abenshi bakigaburira amatungo ubwatsi zirisha mu nzuri mu gihe mu zuba izi nzuri zuma zigakakara. Iyo umukamo ugabanyutse bikenesha umworozi.”
Mu bigaragazwa n’ubuyobozi ni ukudahozaho k’umukamo w’amata aboneka mu Cyi, aho ugabanyuka ukagera ku kigero kiri hagati ya 40 na 60 % by’umukamo uboneka mu bihe bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, agira ati: “Nubwo hari byinshi byakozwe mu kongera umukamo, turacyafite ikibazo cy’uko umukamo tubona mu bihe bisanzwe uyoyoka mu gihe cy’izuba. Umukamo uramanuka ukagera hejuru ya 40%. Ibi bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage bacu no ku iterambere hashingiwe ku byo twinjizaga biturutse ku mukamo kugeza ku isoko.”
Uyu muyobozi avuga ko hakenewe ingamba zihuriweho n’abafite aho bahuriye n’ubworozi kugira ngo iki gihombo kigabanyuke.
Ati: “Mu ngamba dukwiye gufata ari ubuyobozi, aborozi, abafatanyabikorwa mu bworozi dukwiye guhuriza hamwe imbaraga mu gukumira iki kibazo. Leta iri kongera ibikorwa remezo birimo amazi ndetse n’amashanyarazi byorohereza aborozi kugaburira amatungo.
Aborozi na bo basabwa kwitabira gahunda zo guhinga ubwatsi mu buryo buhoraho ku buryo babuhunika bityo bagakomeza kugabura neza mu bihe by’izuba.”
Kugeza ubu mu bihe by’imvura Akarere ka Nyagatare kabona umukamo wa litiro zisaga ibihumbi 120. Murizo izigezwa ku isoko rinini rya Inyange zigera ku bihumbi 70. Imibare kandi igaragaza ko aborozi bahinga ubwatsi bagasagurira bagenzi babo bari ku kigero cya 15%. Ni mu gihe ubuso buhingwaho ubwatsi bukiri kuri 0.5% by’inzuri.
