Byinshi kuri Ashton Hall wamenye u Rwanda kubera ‘Kagarara’
Muri iyi minsi izina Ashton Hall ririmo kuvugwa mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu Rwanda kubera ukuntu yarusuye biturutse kuri Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara warumutumiyemo kugeza ubu akaba ari i Kigali.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya iragusobanurira uwo Ashton Hall ari we n’aho ubwamamare bwe bukomoka.
Ashton Hall ni Umunyamerika wamamaye nk’umutoza w’imyitozo ngororamubiri (fitness coach), rwiyemezamirimo ndetse aza kumenyekana mu 2025 ku mbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko asangije abamukurikira amashusho agaragaza gahunda ye ya buri gitondo (morning routine)
Ku wa 24 Ukwakira 1995 ni bwo Ashton Hall yabonye izuba, avukira i Jacksonville muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hall yize muri Kaminuza ya Alcorn State iri muri Mississippi, aho yanakinaga umukino wa American football hagati ya 2014 na 2015. Icyo gihe yari afite intego yo kuzakina nk’uwabigize umwuga muri NFL, ariko nyuma yo kutabigeraho yahisemo kwinjira mu mwuga wo gutoza imyitozo ngororamubiri.
Nyuma yo kurangiza amasomo, yakoze nk’umutoza ndetse anayobora siporo (gym) muri Florida. Mu mwaka wa 2020, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyaga ibikorwa byinshi, yabuze akazi, bituma atangira ubucuruzi bwo gutoza abantu imyitozo ku mbuga nkoranyambaga.
Yatangije ikirango cye cyitwa Ashton Hall Official, atangira gusangiza abamukurikira gahunda z’imyitozo ngororamubiri, inama zijyanye n’imirire ndetse n’ubuzima buzira umuze.
Mu ntangiriro za 2025, Hall yaciye ibintu nyuma y’uko amashusho agaragaza gahunda ye ya buri gitondo akwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho agaragara abyuka saa cyenda n’iminota 50 zo mu rukerera , agakora imyitozo ngororamubiri, akibira mu mazi akonje, akandika intego z’umunsi ndetse akanakora ibindi bikorwa byo kwiyubaka.
Aya mashusho yarebwe n’abarenga amagana ya miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, bituma Ashton Hall aba umwe mu byamamare bakurikirwa cyane ku Isi.
Mu minsi ishize, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu Rwanda nyuma y’uko umunyarwenya Kagarara amwiganye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi mu Banyarwanda batangira kumenya Ashton Hall uwo ari we ndetse bashaka kumenya amateka n’aho yaturutse.
Umubano wa Kagarara na Ashton Hall watangiye ute
Umubano w’umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall, n’Umunyarwanda Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara, watangiye mu buryo butunguranye binyuze ku mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma uvamo ubucuti bwatumye banakorana urugendo ruzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Inkuru yabo yatangiye muri Kamena 2026, ubwo Kagarara yatangiraga gukwirakwiza amashusho yigana uburyo Ashton Hall akora imyitozo ngororamubiri, uburyo yitwara ndetse n’ibyo akora mu buzima bwe bwa buri munsi. Ayo mashusho yagiye akundwa cyane, arebwa n’abarenga za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.
Kwamamara kwa Kagarara ntikwagarukiye ku kuba abantu basanzwe bamukunda gusa, ahubwo byageze no kuri Ashton Hall ubwe. Hall yarebye ayo mashusho, agaragaza ko ayishimiye ndetse atangira gukurikira Kagarara ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaho batangiye kuvugana, Hall amwita izina rya “Ashton Small,” nk’ikimenyetso cy’uko yamwakiriye nk’umuntu umukunda kandi ugaragaza impano ye mu buryo budasanzwe.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye, bemeranyije guhura imbonankubone. Ibyo byabaye ku wa 28 Kamena 2026, ubwo Ashton Hall yari ageze muri Ghana mu rugendo rwe rwo kuzenguruka Afurika. Muri icyo gihugu ni ho bombi bahuriye bwa mbere, bakorana imyitozo ngororamubiri, bafata amashusho n’amafoto, ibintu byashimishije cyane abakurikiranaga ibikorwa byabo.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, ku wa 30 Kamena 2026, Kagarara yatangaje ko agiye kujyana na Ashton Hall mu rugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika, anemeza ko ruzasorezwa mu Rwanda.
Urwo rugendo rwakomereje muri Cameroun, aho bageze ku wa 4 Nyakanga 2026, bakomeza kwishimirwa n’abafana no gukora ibikorwa bitandukanye by’imyitozo hafatwa amashusho yabo.
Ku wa 9 Nyakanga 2026, Kagarara na Ashton Hall bafashe indege berekeza mu Rwanda, urugendo rwari rumaze iminsi rutegerejwe n’abatari bake, cyane cyane nyuma y’uko Hall agaragaje kenshi ko yifuza gusura igihugu cy’u Rwanda.
Mu gihe kitarenze ukwezi, umubano watangiriye ku mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga wahindutse ubucuti bukomeye, kugeza ubwo Ashton Hall na Kagarara batangiye kugendana mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ibintu byatumye amazina yabo arushaho kuvugwa hirya no hino.
Akigera mu Rwanda, Ashton Hall yasuye ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’urwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Uruzinduko rwe yarusoreje mu birori byabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2026, aho yahaye Kagarara impano zirimo imodoka n’ibihumbi 5 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kumufasha gutangira urugendo rw’iterambere.
Ni impano Hall yavuze ko yamuhaye mu rwego rwo kumushimira ubucuti n’uruhare yagize mu rugendo rwabo.


