Espagne yasanze u Bufaransa muri ½ cy’Igikombe cy’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsinze iy’u Bubiligi ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi, ihita isanga u Bufaransa muri ½.

Uyu mukino wabereye kuri Los Angeles Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.

Espagne yasatiraga inyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Lamine Yamal mu gihe u Bubiligi bwo bwasatiraga bunyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Jeremy Doku.

Ku munota wa 30’ Espagne yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fabian Luiz ku mupira wagaruwe nabi n’umunyezamu Thibaut Courtois nyuma ishoti ryatewe na Dani Olmo.

Iyi kipe yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 39 Lamine Yamal yarekuye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko umupira unyura ku ruhande gato cyane.

Ku munota wa 41, rutahizamu Charles De Ketelaere yatsindiye u Bubiligi igitego cyo kwishyura n’umutwe

ku mupira Timothy Castagne yamuhaye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu igice cya kabiri, Espagne yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri, ariko ubwugarizi n’umunyezamu w’u Bubilgi Courtois bakomeza kwihagararaho.

Ku munota wa 71, umunyezamu w’u Bubiligi Thibaut Courtois yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Senne Lammens.

Mikel Merino winjiranye mu kibuga asimbuye Dani Olmo ku munota wa 86, ni we wakoze ikinyuranyo muri uyu mukino, kuko nyuma y’iminota ibiri gusa yatsinze igitego cya kabiri. Umukino warangiye Espagne yatsinze u Bubiligi ibitego 2-1, ibona itike yo gukina ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri iki cyiciro, Espagne izahura n’u Bufaransa bwasezereye Maroc mu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, guhera saa tatu z’ijoro.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yanditse amateka yo kumara imikino 36 idatsindwa.

Ni mu gihe Luis De La Fuente uyitoza, yabaye umutoza wa mbere umaze imikino myinshi adatsindwa, aho amaze gutsinda 12 anganya umwe.

Luis De La Fuente utoza Espagne, yabaye umutoza wa mbere umaze imikino myinshi adatsindwa
Umunyezamu Senne Lammens yananiwe gukuraho umupira neza usanga Mikel Merino wari hafi awushyira mu izamu
Igitego cya Mikel Merino cyafashije Espagne gusezerera u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi
Umunyezamu w’u Bubiligi, Thibaut Courtois, yagize ikibazo cy’imvune yatumye asimburwa
Charles De Ketelaere ni we wishyuriye u Bubiligi mu mpera z’igice cya mbere
Charles De Ketelaere yishimira igitego yatsindiye u Bubiligi
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE