Kwibohora 32: Sobanukirwa uruhare rw’inganzo ku rugamba n’inkomoko yabyo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2026
  • Hashize iminota 56
Image
Nkurunziza uzwi nka Maj Maj yagaragaje uruhare rw'umuririmbyi w'ingabo ku rugamba

Iyo ukurikiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda usanga uretse kurwanisha amasasu hari izindi ntwaro zabafashije zirimo n’inganzo aho bakoreshaga ibihangano bitandukanye byiganjemo indirimbo zafashije kurwana no kugera ku ntsinzi.

Mu ndirimbo zamenyekanye n’ubu zikibyinwa harimo Dushengurukanye isheja, Abasore twarutashye, Urugamba ngo rurahinda, ibigwi by’Inkotanyi,  Intsinzi n’izindi nyinshi zatanze ibyishimo ku basirikare, Abanyarwanda bari mu buhungiro n’Abatutsi bicirwaga mu gihugu bavukagamo mu myaka ya za 1990, bakagira ihumure ry’uko hari abazatabarwa.

Uretse kuba ubuhanzi bwaragize uruhare ku rugamba rwo kubohora Igihugu ariko iyo witegereje amateka y’intambara zabayeho usanga byari bisanzwe ko mu ntambara habagaho umuhanzi w’ingabo ushinzwe gukora indirimbo zifashishwa muri urwo rugamba.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Nkurunziza Pierre Damien uzwi nka Maji Maji wari no mu ngabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaragaza uruhare inganzo yagize n’imvano y’ikoreshwa ry’inganzo ku rugamba.

Nkurunziza ahamya ko kuririmba indirimbo zikoreshwa ku rugamba bitatangiye mu 1990, ahubwo mu mateka y’u Rwanda ‘Umuhanzi w’Ingabo’ byahozeho mu mateka y’u Rwanda kuva no ku ngoma ya cyami hashingiwe no ku buryo batozwaga mu itorero.

Ati: “Si njye wa mbere mu mateka y’u Rwanda wabaye umuririmbyi w’ingabo, kuko mbere ku ngoma y’abami urubyiruko rwajyaga mu itorero rugatozwa. Gutoranywa ngo ujye mu Itorero ry’igihugu byatangiriraga mu muryango bakaguhitamo babona ko uzatera ishema umuryango.

Mu itorero higirwaga ibitadukanye harimo kumasha, guhiga, imihigo ikagaragarira mu nganzo kuko hagaragazwaga ibigwi bizaranga ingabo mu birindiro kumenya imyitwarire mu kuvuga n’ibindi.

Maji Maji agaragaza ko basozaga itorero hagashingirwa ku byo bigishijwe bakabohereza mu mitwe y’ingabo aho bamwe bashyirwaga mu mutwe w’ingabo z’ibwami, abandi bagashyirwa mu mitwe y’ingabo z’abatware n’ahandi.

Ati: “Nyuma yayo masomo yose byarangiraga kubashyira mu mitwe y’ingabo bamwe mu w’ibwami, hakaba n’abashyizwe mu itorero ry’ibwami.” Akomeza avuga ko umuririmbyi w’ingabo icyo yabaga ashinzwe kwari ugufasha Abasirikare kwidagadura ndetse no guhanahana amakuru binyuze mu nganzo.

Ni gute yisanze mu bahanzi b’ingabo mu gihe cyo kubohora u Rwanda?

Nkurunziza avuga ko yagiye mu gisirikare nk’umusore wifuzaga gutabarira Igihugu cye ariko na mbere hose yari yifitemo impano yo kuririmba, icyakora ngo inshingano yahabwaga zose yazikoraga nk’umusirikare gusa nyuma bari hafi kuza i Kigali muri gahunda yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’i Arusha wo kuvanga ingabo, basabwe gushyiraho molare.

Ati: “Mbere gatoya tutaraza muri CND, twatangiye imyitozo, abayobozi bacu baratubwira ngo muri abasirikare beza, ibyo mwize biri mu murongo mwiza ariko kugeza ubu tugeze mu gihe cyo kujya muri Kigali ariko dukeneye abasirikare bafite molare, ingabo itayifite iratsindwa, baratubwira bati ahubwo mushyireho molare.

Uwa mbere ati Habyarimana mujinga […] umuyobozi ati ahaaa! Ntubona ko nta kinyabupfura mugira dukeneye abasirikare bafite molare kandi bafite ikinyabupfura, hajyaho undi nawe aririmbye barumirwa bati none se ko mugiye gushotorana, turajya mu mishyikirano, tugiye kubaka Igihugu, ayo mateka muyate.”

Muri uko kuririmba umuyobozi wabo yababwiye ko hakenewe abasirikare bazima mu mutwe, bafite morale, ikinyabupfura kandi biteguye kubaka Igihugu, muri ako kanya Nkurunziza ngo yasabye akanya gato ngo atekereze maze azana indirimbo yumvaga ko yafasha muri morale.

Ati: “Nsaba Majoro Kayitakire Theogene wari umuyobozi wanjye icyo gihe, kuva mu isibo nari ndimo mpagarara inyuma gato ntekereza ku mpamvu zitujyanye. nti tugiyeyo gute? tugiyeyo kuko twagaragaje imbaraga, turabarasa, bumva abo turi bo bagasaba imishyikirano.

Basabye imishyikirano kuko bumvise imbaraga z’Inkotanyi, icyo cyonyine ni cyo ngomba kwibandaho cy’uko tujyanywe i Kigali n’imbaraga zacu, intego zo kugira icyo tumarira Igihugu cyacu mpita mvuga ku ijambo gutwaza ni bwo nakoze indirimbo yitwa ‘Intwazarugamba’ mu Ukuboza 1993. Twavuye ku Mulindi turirimba tugera i Kigali.”

Nkurunziza ashimangira ko ‘Umuririmbyi w’Ingabo’ aba afite akamaro gakomeye ku rugamba harimo gutanga Molare, guhumuriza abazitegerejeho gutabarwa, no guhana amakuru ajyanye n’uko urugamba rumeze igihe bari mu birindiro.

Ati: “Uzumve umutahira w’Intore iyo yanamije, Intore itega amatwi ikumva ubutumwa burimo ni nako umuririmbyi w’Ingabo ashobora kubikora kuko bifasha mu kuba umusirikare yakumvira mu rusaku kandi akumva vuba. Inganzo rero ibuza abantu kwiheba mu bihe bibi, ikongera gutyaza umutima w’intwari kuko iyo wumvise ibigwi by’ahandi ubabazwa n’uko urwo rugamba utarurimo.”

Ese Abaririmbyi b’ingabo bakoraga ryari?

Nkurunziza avuga ko umuhanzi w’Ingabo atasigaraga inyuma mu gihe abandi bari ku rugamba ahubwo ngo yabaga ari kumwe n’abasirikare akurikirana uko urugamba rurimo kugenda byaba ngombwa akagira aho akoresha inganzo aburira ingabo ibyo yabonye.

Ati: “Nko mu gitero cya Murito, cyabaye mu 1874, uwari umuririmbyi w’Ingabo yari uwitwa Rugagaza, hari aho yibwiye umutware ku nteko ‘ati ariko ni mureke mve ku nteko y’urugamba (yari kumwe n’abagaba aho bakurikiranira urugamba) mureke ngende mu rugamba rwagati ndore uko Inyambo za kabiri n’Abashakamba ba kabiri ari intwari nka ba sekuru.

Akomeza agira ati: “Yari yabonye ko barimo baraswa n’umwanzi asa nk’ugiye kubakubira mu manga, ageze mu rugamba atangira imyato y’ibyivugo batangira gukebuka bamureba kwa gukebuka bitera ingabo kubona ko bagiye gukubirwa muri cya gikombe bikuba Kabiri mu kurwana umwanzi baramunesha, uruhare rw’inganzo rugaragara gutyo.”

Nkurunziza avuga ko kuri we Kwibohora bivuze ikintu gikomeye kuko igihugu cyongeye kugira ingabo zishingiye ku muryango nyarwanda atari izigenwa n’inzego mpuzamahanga, no kuba Igihugu cyarongeye kugira inka kubera gahunda ya Girinka Munyarwanda, Abanyarwanda bafite ubwisanzure n’iterambere mu bitekerezo.

Indirimbo Intwazarugamba ni yo yahimbye bwa mbere mu rwego rwo gutera umwete abasirikare
Nkurunziza avuga ko inganzo ifasha abasirikare mu bihe bibi ikabafasha kumva ubutumwa bahabwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2026
  • Hashize iminota 56
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE