Rayon Sports Day yakuwe kuri Stade Amahoro

Rayon Sports Day yakuwe kuri Stade Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2026, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga wakuwe kuri Stade Amahoro wimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo bwemeza ko gahunda bwari bufite yo gutegurira ibirori kuri Stade Amahoro yashyizwe kuri Kigali Pele Stadium.

Rigira riti: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buramenyesha abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ko habayeho impinduka ku kibuga kizaberaho ibirori ngarukamwaka bya ‘Rayon Sport Day’ biteganyijwe ku itariki ya 18 Nyakanga 2026.

Ibi birori byari biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, amasaha, gahunda n’ibirori byateganyijwe bikomeje nk’uko byari biri.”

Ikipe ya ‘Gor Mahia FC’ yo muri Kenya ni yo yatumiwe na Rayon Sports mu mukino mpuzamahanga wa gishuti uzasoza ibirori ngarukamwaka by’Umunsi w’Igikundiro.

Umunsi w’Igikundiro wakuwe muri Stade Amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25