Nyagatare: Amatara yashyizwe ku muhanda amaze imyaka 6 yarazimye

Nyagatare: Amatara yashyizwe ku muhanda amaze imyaka 6 yarazimye

Abaturage batuye mu isanteri ya Musheri bavuga ko hashize imyaka 6 hashyizwe amatara ku muhanda yaka ku munsi wa mbere gusa, none bamaze imyaka 6 badacanirwa.

Ayo matara yo ku muhanda yashyizwe kuri iyo santere ya Musheri mu mwaka wa 2018, abaturage bayizeyeho gukemura ibibazo by’abajura bitwikiraga ijoro bakambura abanyura muri iyi santeri ndetse no guhagarika gutobora inzu z’ubucuruzi muri, gusa si ko byaje kugenda, amaso yaheze mu kirere kuko imyaka ibaye 6 ataka.

Urayeneza Elisa yagize ati: “Kuva amatara yashyirwaho yatse iryo joro, ntiyongeye gucanwa na rimwe kandi muri iyi santeri iyo tuvuye gucuruza cyangwa dusize imari muri butike biduteza umutekano muke kuko inzu barazitobora bakiba cyangwa abajura bakambura abanyura mu isanteri iyo bigeze mu masaha ya saa tatu z’ijoro.”

Nyirahakuzimana Grace yagize ati: “Kugira ngo tugende nta rwikekwe twasabaga ko aya matara yakorwa akaka, kuko n’icyo cyaca ubujuru nta kindi. Bayahashyira twari twizeye ko ari byiza twizeye ko ubujura n’urugomo bitazongera kubaho ariko amaze imyaka irenga 6 ataka.”

Nsabimana Adrien nawe yagize ati: “Kubera isoko riri hano mu mujyi wa Musheri, abantu benshi barishakishirizamo gusa ariko tubabazwa n’uko insoresore zidutegera mu nzira zikatwambura ibyo dufite. Turasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwadufasha aya matara bakayacana kuko byagabanya indiri z’abajura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bakamenya impamvu amatara yashyizwe ku muhanda ngo acanire iyi santeri ariko akaba ataka.

Yagize ati: “Ntabwo nari nakamenye ko amatara adacanwa. Ikigiye dukorwa ni ugukurikirana impamvu ataka kandi barayahawe. Icyo twabwira abaturage ni uko tuzayasana kuko ashobora kuba yarangiritse.”

Usibye iki kibazo cy’amatara yo ku muhanda adacanwa bigaha icyuho abajura muri ako gace, abaturage bahatuye n’abahakorera ubucuruzi bavuga ko bahawe amashanyarazi adafite imbaraga kuko ari make cyane; akaba nta bikorwa by’iterambere bindi bakora birimo gusudira, ibyuma bisya n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi.

Iyo santeri ya Musheri mu Murenge wa Musheri irimo ibikorwa bitandukanye nk’isoko rya Musheri, ikigo nderabuzima cya Ntoma, Ibiro by’Umurenge wa Musheri, Ikigo cy’amashuri cya GS Musheri, insengero  n’ibindi bikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ndayishimiye jean Claude

Nukuri Niko bimeza abajura bitwaza ijoro wenda bacika nibadufashe🙏

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47