Nyabihu: Babangamiwe n’insinga z’amashanyarazi zandagaye mu mirima amezi 3

Nyabihu: Babangamiwe n’insinga z’amashanyarazi zandagaye mu mirima amezi 3

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bamaze amezi agera kuri atatu babangamiwe n’insinga z’amashanyarazi zandagaye mu mirima no mu tuyira banyuramo buri munsi.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku kigo gishinzwe ingufu, REG ishami rya Nyabihu, ariko ngo kugeza ubu bifuza ko batabarwa izi nsinga zikazamurwa ku mapoto, kugira ngo bakomeze kugira umutekano.

Mukandayisenga Florida, ni umwe mu batuye mu Murenge wa Karago, avuga ko abana be batagitinyuka kunyura mu tuyira twegeranye n’aho izo nsinga ziri, kuko baba bafite ubwoba bw’uko bashobora gufatwa n’umuriro igihe cyose.

Yagize ati: “Izi nsinga zimaze amezi agera kuri 3 ziri hasi aha. Iyo turi mu mirimo y’ubuhinzi, duhora dufite ubwoba ko hashobora kubaho impanuka. Twasabye REG ngo izizamure ku mapoto ariko kugeza n’ubu turategereje.”

Undi muturage, Habumugisha Jean de Dieu, avuga ko iki kibazo cyatumye ahomba imyaka ye yangiritse igihe insinga zagwaga mu murima we.

Yagize ati: “Mu mezi ashize hari ubwo byaguye mu murima w’ibirayi byanjye birangirika. Twagiye tubibwira abakozi ba REG, batubwira ko bazaza kubikosora ariko byarangiriye aho. Dukeneye ko batabara vuba kuko bishobora no kutugiraho ingaruka kurushaho.”

Umukozi wa REG ishami rya Nyabihu, Mutsindashyaka Martin, avuga ko iki kibazo ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana byihuse kugira ngo gikemuke vuba.

Yagize ati: “Ikibazo ubwo tukimenye, tugiye koherezayo abatekinisiye bacu kugira ngo barebe icyateye izo nsinga kumanuka no kugira ngo zimanikwe neza ku mapoto.

Turasaba abaturage kwirinda gukora kuri izo nsinga igihe babonye zaguye hasi kugira ngo birinde impanuka zituruka ku muriro w’amashanyarazi.”

Abaturage bo muri aka gace cyane abo mu kibaya cya Karago basaba ko iki gikorwa cyakwihutishwa vuba na bwangu, kugira ngo barindwe ingaruka zishobora guterwa n’izo nsinga z’amashanyarazi zidakosowe ku gihe.

Insinga ziba zinagana mu mirima
Insinga zandaraye mu mirima y’abahinzi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42