Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yongeye gusubira muri APR FC

Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yongeye gusubira muri APR FC

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, yongeye gusubira mu ikipe ya APR FC nyuma yo gutandukana na yo mu mezi make ashize kubera kubura umwanya uhoraho wo gukina.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, APR FC yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2024/2025. 

Nshimirimana Ismaël “Pitchou” yari yarasubiye i Burundi aho yari amaze igihe, bikaba biteganyijwe ko atangirana imyitozo na bagenzi be nyuma ku wa Mbere bitegura umukino wa Musanze uteganyijwe ku wa 4 Mutarama 2024. 

Pichou yaje muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024, aba umunyamahanga wa mbere usinyishijwe n’iyi kipe nyuma yo kumara imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari amaze imyaka ibiri yitwara neza muri Kiyovu Sports, gusa ibihe byiza yagiriye mu Rucaca ntibyakomereza muri APR FC, bituma atabona iminota myinshi yo gukina nk’uko byari byaragenze mu mwaka wabanje.

Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo hazaga umutoza mushya Darko Nović waziye rimwe n’abakinnyi bandi bashya barimo abakina mu kibuga hagati ku mwanya usanzwe ukinaho uyu Pichou, bituma no kuza mu bakinnyi 22 bakora imyitozo bigorana.

Ubwo APR FC yari mu mikino ya CECAFA, Pitchou yifashishwaga n’abatoza nka myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ku buryo yasimburaga Claude Niyomugabo, gusa uyu mwanya bivugwa ko atawiyumvagamo ari na yo mpamvu yasabye kwigendera.

Pitchou agarutse muri APR FC guhatanira umwanya na Taddeo Lwanga, Seidu Dauda, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco na Richmond Lamptey.

Kugeza ku munsi wa 14 wa Shampiyona, APR FC n’iya kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 25 mu mikino 12 imaze gukina.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33