Norvège igiye kohereza Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Norvège igiye kohereza Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Polisi yo mu gihugu cya Norvege yatangaje ko umunyarwanda utaramenyekana izina ufungiye muri icyo gihugu uukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye koherezwa mu Rwanda.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 utagaragazwa umwirondoro we, amaze hafi umwaka afungiye mu Mujyi wa Oslo mu gihe hari hategerejwe ko icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuba yakoherezwa, gifatwaho umwanzuro.

Elise Kjæraas, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe iperereza muri Norvège ruzwi nka (KRIPOS), yavuze ko hakozwe iperereza mu rwego rwo kureba niba ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragaza ko koherezwa mu Rwanda kwe ari ngombwa.

Polisi ya Norvege ivuga ko imyirondoro y’uriya mugabo itashyizwe hanze.

Polisi ya Norvège iherutse gutangaza ko uyu mugabo yafashwe habanje gukorwa iperereza ry’ibanze.

Igihugu cya Norvège cyagiye gisabwa kohereza abanyarwanda bagihungiyeho basize bakoze Jenoside.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42