Niyo Bosco n’umukunzi we batangaje itariki y’ubukwe

Niyo Bosco n’umukunzi we batangaje itariki y’ubukwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyo Bosco n’umukunzi we batangaje itariki y’ubukwe bwabo.

Nyuma yo gusaba umukunzi we kuzashyingiranwa akanabiherekeresha amagambo asize ubuki aba bombi batangaje itariki y’ubukwe bwabo mu gihe imyiteguro irimbanyije ku mpande zombi.

Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane 27 Ugushyingo 2025, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we yanditseho itariki avuga ko ari yo tariki bahisemo ko urugendo rw’ubuzima bwabo bari kumwe rwatangira.

Yanditse ati: “Imana izaha umugisha indahiro yacu idasaza, Inahamye urukundo rwacu rutajegajega rwo ku wa 16 Mutarama 2026. Kwifatanya natwe muri ibyo birori byo kwizihiza kugirwa umwe kwacu gutagatifu bizaba ari ingenzi kuri twe.”

Niyo Bosco atangaje itariki y’ubukwe nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri yambitse imbeta y’urukundo uyu mukunzi we kuko yayimwambitse tariki 17 Nzeri 2025, birori byabereye muri Hotel iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Niyo Bosco agiye gukora Ubukwe nyuma y’amezi 7 agize ibyago byo gupfusha se kuko yitabye Imana tariki 23 Mata 2025, ibyo yagaragaje ko ari igihombo kuri we.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25