Nijeriya: Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare 4 bashimuta Abanyakoreya 2

Nijeriya: Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare 4 bashimuta Abanyakoreya 2

Kuri uyu wa Gatatu, Polisi yatangaje ko abantu bitwaje imbunda bateze imodoka mu majyepfo ya Nijeriya, bahitana abasirikare bane, abashoferi babiri b’abasivili ndetse bashimuta abakozi babiri bo muri Koreya y’Epfo.

Polisi yavuze ko ibi byabaye ku wa 12 Ukuboza hafi ya Ahoada / Abua mu Burasirazuba bushyira Uburengerazububa bw’Axis muri Leta ya Rivers y’Amajyepfo.

The East African yanditse ko Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Rivers, Grace Iringe yemeje ibyabaye ariko yanga gutanga ibisobanuro birambuye.

Yatangarije AFP ati: “Turimo gukora iperereza kuri iki kibazo. Tuzatanga ibisobanuro birambuye nyuma”.

Yaba igisirikare cyangwa sosiyete yo muri Koreya y’Epfo Daewoo, ntabwo bahise baboneka kugira ngo batange ibisobanuro kuri icyo gitero.

Amasosiyete menshi yo muri Aziya harimo u Bushinwa na Koreya y’Epfo akorera muri Nijeriya kandi akenshi agira uruhare mu mishinga yo kubaka imihanda ya za gari ya moshi.

Abakozi b’aya masosiyete bakunze gushimutwa bakarekurwa nyuma yo kwishyura ababashimuse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22