Nijeriya: Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare 4 bashimuta Abanyakoreya 2

Nijeriya: Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare 4 bashimuta Abanyakoreya 2

Kuri uyu wa Gatatu, Polisi yatangaje ko abantu bitwaje imbunda bateze imodoka mu majyepfo ya Nijeriya, bahitana abasirikare bane, abashoferi babiri b’abasivili ndetse bashimuta abakozi babiri bo muri Koreya y’Epfo.

Polisi yavuze ko ibi byabaye ku wa 12 Ukuboza hafi ya Ahoada / Abua mu Burasirazuba bushyira Uburengerazububa bw’Axis muri Leta ya Rivers y’Amajyepfo.

The East African yanditse ko Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Rivers, Grace Iringe yemeje ibyabaye ariko yanga gutanga ibisobanuro birambuye.

Yatangarije AFP ati: “Turimo gukora iperereza kuri iki kibazo. Tuzatanga ibisobanuro birambuye nyuma”.

Yaba igisirikare cyangwa sosiyete yo muri Koreya y’Epfo Daewoo, ntabwo bahise baboneka kugira ngo batange ibisobanuro kuri icyo gitero.

Amasosiyete menshi yo muri Aziya harimo u Bushinwa na Koreya y’Epfo akorera muri Nijeriya kandi akenshi agira uruhare mu mishinga yo kubaka imihanda ya za gari ya moshi.

Abakozi b’aya masosiyete bakunze gushimutwa bakarekurwa nyuma yo kwishyura ababashimuse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49