Nigeria: Perezida yahagaritse Minisitiri ukekwaho kunyereza umutungo

Nigeria: Perezida yahagaritse Minisitiri ukekwaho kunyereza umutungo

Perezida wa Nigeria Bola Tanibu yahagaritse Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi no kurwanya Ubukene kubera gukoresha konti ya banki ye yigenga muri Minisiteri ku bikorwa by’imari bya Minisiteri.

Betta Edu yahagaritswe mu gihe ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ruswa kiri gukora iperereza ricukumbuye ku bikorwa byose by’imari bya Minisiteri”.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Umuvugizi wa Perezidansi, Ajuri Ngelale, mu ijambo rye yavuze ko iperereza rizagera no muri gahunda zose z’ishoramari rya Nigeria.

Perezida Bola Tinubu yatowe umwaka ushize nyuma yo gusezeranya abaturage gukuraho ruswa n’ubukene bukabije.

Guverinoma ye yavuze ko iryo hagarikwa rikurikira ibyo yiyemeje ku kubahiriza amahame yo mu rwego rwo hejuru y’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gucunga  umutungo wa Nigeria”.

Ihagarikwa rya Edu rije nyuma y’iminsi mike ibitangazamakuru byaho bitangaje inyandiko yerekana ko yategetse ko miliyoni 585 z’amanaira, amafaranga akoreshwa muri Nigeria (661.000 $) y’inkunga yagenewe amatsinda atishoboye agomba kwishyurwa kuri konti ye bwite.

Minisitiri yahakanye amakosa yose ashinjwa gusa Abanyanigeriya benshi banenze ikoreshwa rya konti ya banki yigenga muri gahunda y’inkunga y’abatishoboye basaba ko Minisitiri Edu yirukanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22